Dr Emmanuel Mwiseneza usanzwe ari umuyobozi w’ungirije w’ishyaka FDU Inkingi ishyaka ritaremerwa mu Rwanda akaba atuye mu gihugu cy’ubufaransa yatangaje ko kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda Atari umukino wo kwiruka usiganwa muri metero 100, gusa ko ahubwo bimeze nko kwiruka marato.
Yasobanuye ko mu masiganwa ya metero 100 yakorohera kuyatsinda mu gihe witeguye neza, ariko ko iyo bigeze kuri marato bigusaba inzira ndende n’ubushobozi buhambaye, aha akaba yashakaga kwerekana ko bitoroheye opozisiyo nyarwanda ikorera hanze kubasha kugera ku ntego yayo no kurwanya ubutegetsi bwa Leta y’uRwanda.
Yagize ati: iyo uri kwiruka metero 100 cyangwa marato ntabwo biba bimeze kimwe. Mu marushanwa ya metero 100 urihuta ariko iyo bigeze kuri Marato ugenda gake kuko biba bigusaba ubushobozi buhambaye. Muri politiki turimo yo kurwanya FPR nabyita ko bimeze nko kwiruka marato”
Ibi yabitangaje nyuma yaho yarimo ahatwa ibibazo na bamwe mu banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda, aho bamubajije ikibazo kigira kiti” ese ibyo murwanira mubona muri hafi kubigeraho,cyangwa muri mu cyuka gusa?
Aha niho Dr Emmanuel Mwiseneza yahise atangira kurya indimi asubiza abari bamubajije icyo kibazo ko urugamba barimo rwo kurwanya ubutegetsi bw’urwanda rumeze nko kwirukanka marato, Atari ibintu bahita babasha kugeraho mu buryo bworoshye.
Ubwo yabazwa icyo baba barabashije kugeraho kuva batangira gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’Urwanda yasubije ko, ntagikomeye barabasha gukora m’uburyo bufatika usibye gushigikira zimwe muri raporo zigamije gusiga icyasha uRwanda zirimo Mapping Report igamije gusiga icyasha bamwe mu bayobozi b’uRwanda , Film yiswe “ Rwanda Untold story yakozwe hagamije kugoreka amateka , ibi ngo bakabikora bagamije kwangiza isura y’abategetsi b’u Rwanda mu mahanga.
yagize ati:” Urugamba turiho simvuga ngo ejo cyangwa ejo bundi tuzaba twatsinze,ubu turi mu rugamba mediatique( itangazamakuru) na diplomatique( diporomasi). Turacyahanyanyaza n’ubwo bitatworoheye. Gushigikira mapping report,film ya untold story ibyo byose biba kuko tuba turi kubikora dutanga amakuru.”
Kuri iyi ngingo Urwanda ntirwahwemye kugaragaza ko abakora ibi byegeranyo ahanini bashingira ku makuru y’ibinyoma atangwa n’abantu basanzwe barwanya ubutegetsi ndetse batanifuriza ibyiza u Rwanda biganjemo abahoze ku ngoma ya MRND-CDR yateguye ikanashira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ubu bakaba baba mu bugungiro mu bihugu by’amahanga aho bihishe mu kiswe opozisiyo nyarwanda.
Nyuma yo gutanga ubu busobanuro abamukurikiranaga bamuhaye inkwenene bamubwira ko ikigaragara nta bikorwa bifatika barabasha kugeraho ndetse ko kwirirwa mw’itangazamakuru , n’amagambo menshi asebya uRwanda ntacyo byabasha kubagezaho.
Icyokoze Dr Emmanuel Mwiseneza yasobanuye ko icyakunze kubagora ari uburyo bashinga amashaka n’impuzamashaka bagamije gushira imbaraga hamwe ariko bikarangira bisenyutse cyangwa bacitsemo ibice kubera kutumvikana no gushwana byahato nahato.
Hategekimana Claude