Impeke za Sezame zifitiye umubiri akamaro kanini cyane, zirinda indwara zitandukanye ariko cyane cyane izi mpeke zizwi mu kurinda indwara yo kwibagirwa.
Izi mpeke za sezame ni zimwe mu bintu bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, ibyo bikaziha ubushobozi bwo guhangana n’indwara z’umutima ,indwara za diyabete ,indwara yo kwibagirwa n’izindi…
kuva kera sezame yagiye ikoreshwa mu buvuzi, impeke za sezame zera ku giti cyitwa sezame indicum plant, izi mbuto zishobora kuribwa zikaranzwe , zidakaranzwe cyangwa zigakorwamo agafu.
Imbuto za sezame zishobora gushyirwa ku migati bityo umuntu akaba ashobora kuzirya bitamugoye, sezame nanone zishobora gutekwamo ibindi bintu bitandukanye nka amandazi kandi zishobora no gukamurwamo amavuta akoreshwa mu guteka.
Dore zimwe mu ntungamubiri dusanga mu mpeke za Sezame :
ibitera imbaraga
ibyitwa fibre
intungamubiri za poroteyine
ibinure byiza
Vitamini A
vitamini B1
Vitamini B2
vitamini B3
vitamini B6
Vitamini B9
Vitamini C
Vitamini E
Umunyungugu wa karisiyumu
umunyungugu wa manyeziyumu
umunyungugu wa potasiyumu
umunyungugu wa sodiyumu
umunyungugu wa zinc
ubutare bwa fer
izi ntungamubiri zose tuzisanga mu mpeke za sezame ,ninazo zigira uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri nko gukomeza amagufa ,kurinda umutima wawe ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka diyabete ,hypertension ,indwara z’umutima nizindi….
Dore akamaro ko kurya impeke za sezame
kurya impeke za sezame bigira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu aho ziha intungamubiri z’ingenzi mu mikorere myiza y’umubiri
Bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya constipation, Bigabanya ibyago byo kuzibiranywa n’ibinure bibi mu mubiri, Zikomeza zikanubaka imikaya, Zigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension), Zikomeza amagufa, Zigabanya kubyimbirwa, kongera amaraso mu mubiri no gukora uturemangingo tw’amaraso , Gufasha umubiri mu kugenzura ikigero cy’isukari mu maraso, Bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara za kanseri nizindi ndwara zidakira, Zongera ubudahangarwa bw’umubiri, ZInoza imikorere myiza y’imvubura ya Thyroide no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’umwingo, Ziringaniza imisemburo cyane cyane mu gihe cya menopause ku bagore
Muri rusange, impeke za sezame zikungahaye ku ntungamubiri z’ingenzi zirimo amavitamini ,imyungugugu ,ibinure byiza ,fibre nizindi z’ingenzi mu mikorere myiza y’umubiri. Guhora urya imbuto za sezame bituma bigira ingaruka nziza ku mubiri zirimo gufasha umubiri kugenzura isukari, kugabanya ububabare bwo mu mavi ,kugabanya ibinure bibi ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya za kanseri nizindi nyinshi
Uwineza Adeline