Urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN rwongeye gusubikwa, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko butaboneka kubera ko bufite urundi rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
Iburanisha ryaherukaga ku wa 4 Kamena ryasubitswe kubera ko bamwe mu baregera indishyi muri uru rubanza batabashije kubona uburyo bwo kwitabira urubanza mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, ririmo kwifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, nirwo ruri kuburanisha uru rubanza. Ubushize umucamanza yavuze ko kubera ko bamwe mu baburanyi batabashije kuboneka, iburanisha risubukurwa none ku wa 08 Nyakanga 2020.
Kuri uyu wa Gatatu nabwo ntiryabaye, kubera ko byaje kugaragara ko Ubushinjacyaha butaboneka kuko bufite urundi rubanza mu Urukiko rw’Ubujurire, iburanisha ryimurirwa ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga.
Iyo imanza ebyiri zigonganye, amahirwe ahabwa urubanza ruri mu rukiko ruruta urundi, akaba arirwo rukomeza mu gihe zidashobora kubangikana.
Nsabimana wafatiwe muri Comores mu mwaka ushize, aregwa ibyaha birimo kuremwa umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere, yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi.
Ndacyayisenga Jerome