Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yavuze kutakira impunzi z’Abanyekongo kubera impamvu za politiki ko ari ukubura ubumuntu kwa perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.Kuko k’umunsi w’ejo, tariki ya 11 Mutarama, yerekanye ko impunzi z’Abanyekongo zigera ku 77.000 arizo ziguma mu Rwanda.
Bwana Muyaya yatanze iyi mibare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza (ESU), i Kinshasa.
Ku bwe, Perezida Paul Kagame, yanze kwakira impunzi zaturutse muri RDC, yirengagije uburenganzira bwa muntu:
Ati: “Mu myifatire yagaragajwe na Perezida Kagame, nubwo nabonye ko hari kugerageza gusubira inyuma kuri iyo ngingo, yagaragaje imigambi ye. Kuri we rero, uburenganzira bwa muntu nta gaciro bufite.”
Minisitiri w’itumanaho muri Congo, yavuze ko muri Congo hari impunzi nyinshi z’Abanyarwanda kurusha izo muri Congo ziri mu gihugu cy’imisozi igihumbi.
Yibukije kandi ko ikibazo cy’impunzi hagati y’ibihugu byombi cyaganiriweho na guverinoma zombi muri Nyakanga umwaka ushize i Luanda (Angola).
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Patrick Muyaya, yemeza ko ubuyobozi bwa Kigali n’ubwa Kinshasa biyemeje gukemura iki kibazo mu mpande eshatu na Komiseri Mukuru ushinzwe Impunzi (UNHCR).
Ku muryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), uvuga ko ijambo rya Perezida Paul Kagame ryerekana neza politiki y’uburenganzira bw’impunzi n’uburyo bushyirwa mu bikorwa na guverinoma y’u Rwanda. ibi Bije mu gihe u Rwanda rumaze kugirana amasezerano n’Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza banyuze mu nzira “zidasanzwe”.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta wo uvuga ko Paul Kagame aherutse kwibasira uburenganzira bwa muntu, ndetse ko kuri iyi nshuro yibasiye izo mpunzi, gusa yongeyeho ko urutonde rw’ibimenyetso byerekana ko u Rwanda atari umufatanyabikorwa mpuzamahanga wizewe .
Uwineza Adeline
Yaba Muyaya yaba HRW bose ikibakoresha turakizi ariko ntaho bazamenera.bazarinda bava kw’isi imigambi yabo mibi ku Rwanda rwacu batayigezeho
Ariko nkuyu muyaga niva ari muyaga niba arinde arabura gukemura ikibazo gitera ubuhunzi muri congo akazana ubugoryi nkutagira ubwenge gute? Abayobozi ba congo bashobora kuba babanza kuboza ubwonko mbere yo gukora akazi.
Uyu Muyaya kimwe na Bosi we Tshisekedi sinkibubaha nagato. Biriya barimo n’ukwiringaniza ngo bagaragare nk’abayobozi nabo ariko ubundi ari ibigoryi by’ibijura biraho.