Hashize amezi arenga atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana ,bikaba bivugwa ko buri kwezi ,Leta ya DR Congo ihomba hagati ya miliyoni enye n’eshanu z’Amadorali y’Abanyamerika.
Amakuru yatanzwe na bamwe mu bayobozi bakora mu biro bya gasutamo ku mupaka wa Bunagana uhuza DRCongo n’igihugu cya Uganda ,yemeza ko kuva umutwe wa M23 wakwigarurira umujyi wa Bunagana, Leta y’iki Gihugu ihomba akayabo k’Amadorali kari hagati ya Miliyoni 4 n’eshanu buri kwezi.
Aba bakozi ba gasutamo ya Bunagana ,bakomeza bavuga ko hari amafaranga menshi yaturukaga ku misoro y’ibicuruzwa byinjiraga biturutse Uganda n’ibyasohokaga muri DR Congo bijya Uganda, yajyaga mu kigega cya Leta, ariko ubu bikaba bitagishoboka bitewe n’uko imwe mu mipaka igenzurwa na M23 indi ikaba yarafunze kubera kwikanga umutekano muke.
Bemeza ko buri kwezi Leta yinjizaga angana na miliyoni 4 z’Amadorali ariko kuva M23 yakwigarurira Bunagana ayo mafaranga leta iyahomba buri kwezi.
Baragira bati:” Buri kwezi Leta ya DRCongo ihomba hagati ya Miliyoni enye n’eshanu z’Amadorali yakuraga mu misoro ku mupakaka wa Bunagana. ubu ntibigishoboka kubera ko M23 ariyo igenzura Bunagagana, ndetse ikaba ariyo isoresha abaturage uko yabigennye. Hari ibiro bya za Gasutamo Byafunze imiyango ndetse n’abakozi Bahakoraga barahunga kubera kwikanga umutekano muke.”
Umujyi wa Bunagana ,uzwi cyane nk’ahantu hingenzi cyane ku bikorwa by’ubucuruzi muri Kivu y’Amajyaruguru, kubera ubuhahirane hagati ya DRCongo na Uganda .
Kuva umutwe wa M23 wahigarurira ,ibiro bya gasutamo byarafunze ndetse n’ababikoragamo barahunga, bikaba bivugwa ko ubu M23 ariyo yakira imisoro yose uko yabigennye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com