Nkuko itangazo rya Minisiteri y’ubutabera Ribivuga kuwa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020 Abuzi bose mu Gihugu bahagaritse imirimo yose y’ubwunzi bari baratorewe.
Muri iri tangazo Minisiteri y’Ubutabera ikomeza imenyesha Abaturage bafite ibibazo biri mu bubasha bw’Abunzi ko bazajya babishyikiriza Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ku rwego rwa mbere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ku rwego rw’ubujurire.
Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 7 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.
Rwandatribune.com yaganiriye numwe mu bari bagize komite y’Abunzi Mu kagali ka Muhororo TWAGIRAMUNGU Juvenal tumubaza uko akazi ko kunga abaturage kaba kameze ,adutangarizako “kaba ari akazi katoroshye ko guhuza no kunga Abaturage, kandi nawe uvuka mu midugudu nabo bavukamo mbese muturanye .
Uyu mu perezida yakomeje atubwira ko muri iyi myaka itanu ishize bagiye bakemura ibibazo byananiranye mu nteko z’abaturage bakagerageza uko bashoboye, ngo kandi nabaturage bamaze kubagirira icyizere no kumva neza inshingano zabo ku buryo iyo komite y’abunzi yazaga kugukemurira ikibazo babiyumvamo maze imyanzuro ivuyemo bakayakira neza.
Twaganiriye kandi n’abaturage tubabaza niba bazi inshingano z’Abunzi maze SIBOMANA Emmanuel agira ati” nkuko izina ryabo ribivuga ni abunzi rero inshingano zabo turazizi kandi baradufasha cyane ku buryo byagabanije imanza zajyaga mu nkiko “
Komite y’Abunzi, ni urwego rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco n’amateka y’Abanyarwanda,
Abagize Komite y’Abunzi, bagomba kuba barimo nibura 30% b’abagore.
Ububasha bwa komite y’abunzi:
a. Ibibazo by’imbonezamubano
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagali ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo by’imbonezamubano byose byerekeranye n’ibi bikurikira;
-Amasambu n’indi mitungo itimukanwa iyo agaciro kabyo katarengeje miriyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, ikibazo kiba kigomba gukemurirwa mu rwego rw’abunzi.
-Amatungo n’indi mitungo yimukanwa, iyo agaciro kabyo katarengeje miriyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda.
-Kutubahiriza amasezerano iyo ikiburanwa kitarengeje miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda, ibyo ariko ntibireba amasezerano y’ubutegetsi bwa Leta, ay’ubwishingizi n’ay’ubucuruzi.
-Kutubahiriza amasezerano y’umurimo yakozwe hagati y’abantu ku giti cyabo, iyo afite agaciro kari hasi y’ibihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda;
-Ibibazo by’umuryango, uretse mu gihe igisabwa ari ugufata icyemezo ku irangamimerere ry’abantu.
-Izungura, iyo ikiburanwa kitarengeje miriyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’ u Rwanda.
b. Ibibazo nshinjabyaha
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagali, ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo bishingiye ku byaha bikurikira:
-Gukuraho cyangwa kwimura imbibi z’ubutaka n’ibibanza;
-Konesha cyangwa konona imyaka ku buryo ubwo ari bwo bwose iyo ibyoneshejwe cyangwa ibyonwe bitarengeje agaciro ka miriyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Gutukana no gusebanya, uretse igihe bikozwe n’ibitangazamakuru;
-Kwiba imyaka cyangwa ibihingwa bikiri mu murima, mu gihe iyo myaka cyangwa ibihingwa byibwe bitarengeje agaciro ka miriyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Ubujura bworoheje iyo icyibwe kitarengeje agaciro ka miriyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Guhishira ibintu bikomoka ku bujura bworoheje, iyo icyibwe kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Ubujura, ubwambuzi cyangwa ububeshyi bugizwe n’umwe mu bashakanye abigiriye mugenzi we, umupfakazi mu byasizwe n’uwo bashakanye wapfuye, umuntu mu by’abo akomokaho, umubyeyi mu by’abamukomokaho cyangwa undi muntu wo mu bashyingiranywe bari ku rwego rumwe;
-Ubuhemu, iyo ikiburanwa kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Gutora ikintu kimukanwa cy’undi cyangwa kukibona ku buryo bukugwiririye, ukakigumana cyangwa ukagiha utari nyiracyo ku bw’uburiganya, iyo icyo kintu kitarengeje agaciro ka miriyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Kwica cyangwa gukomeretsa bikomeye utabigambiriye amatungo cyangwa inyamaswa by’undi, iyo ayo matungo cyangwa inyamaswa byishwe cyangwa byakomerekejwe bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Gusenya no konona ibintu by’abandi utabigambiriye, iyo ibyo bintu byashenywe cyangwa byononwe bitarengeje agaciro ka miriyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;
-Guhutaza umuntu ku buryo ubwo aribwo bwose cyangwa kumutera ku bushake imyanda cyangwa ikindi cyose gishobora kumwanduza, ariko bitamuviriyemo gukomereka cyangwa ububabare ubwo ku mubiri.
Mu byerekeranye n’ibibazo mbonezamubano bivugwa haruguru, Abunzi bitabazwa gusa iyo uregwa n’urega batuye cyangwa babarizwa mu ifasi Komite y’Abunzi ikoreramo.
Nta na rimwe Komite y’Abunzi ishobora kugezwaho ibirego birimo Leta, inzego zayo cyangwa imiryango n’ibigo bifite ubuzima gatozi byaba ibya Leta cyangwa ibitari ibya Leta.
Umurimo Wabunzi Ni Umurimo wubwitange kuki Ntibawuhemberwa, Bakaba batorwa N’abagize njyanama y’akagali cyangwa iyo ku murenge bakurikije ubunyangamugayo bwabo Bagatorerwa Manda y’imyaka 5 Ishobora kongerwa.
Urwego rw’Abunzi rwagiye rukura hiyongeraho kugaragaza ubushishozi mu mikorere yarwo n’ubufatanye n’ibindi byiciro by’inzego zitanga ubutabera.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza ko abunzi bakemuye ibibazo mu mahoro, birinda abantu kugana inkiko ku kigero kingana na 85%.
Ubushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’abunzi ishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 70%, ubunyangamugayo bwabo bugashimwa ku kigero cya 77%, icyizere bafitiwe cyo kikaba kiri ku kigero kingana na 78%.
Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yari yatangaje ko igikorwa cy’amatora y’abunzi gishobora kuzasubizwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.
Ibikorwa byo gutora abunzi bashya muri 2020 bikaba bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Masengesho Pierre Céléstin
abunzi niba7 ntabwo ari 12