Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaire cyera gifitanye umubano udasanzwe n’inyeshyamba za FDLR zifite inkomoko mu Rwanda zikaba zinarwanya Leta y’u Rwanda.
Izi nyeshyamba zahoze zitwa ALR ubwo zakoranaga n’ingabo za Zaire zitwaga FAZE ndetse nyuma zikaza kwitwa FACE ariko kugeza ubu zikaba zitwa FARDC, zari zigizwe na bamwe mubahoze mu ngabo zari zimaze gutsindwa mu Rwanda FAR, ndetse n’abandi bagendaga binjizwa mu gisirikare bakomotse mu mpunzi zari muri kiriya gihugu.
Umwe mu basirikare binjiriye igisirikare muri kiriya gihugu agatozwa n’ingabo za DRC yahoze yitwa Zaire, ndetse agakorera iki gihugu nk’umusirikare w’igihugu nyuma akaza kwinjira mu nyeshyamba za FDLR FOCA kuko bari bari kubisabwa kandi bagasobanurirwa icyo uwo mutwe ugamije , yadusobanuriye umubano udasanzwe w’ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za FDLR FOCA.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Coronel ati “Ese ko benshi bavuga ngo FARDC ikorana na FDLR koko nibyo ?
Col Bora ati “ yego nibyo rwose imikoranire irahari kandi ni iya cyera cyane kuko muri FARDC harimo abo muri FDLR banakomeye, abo rero ntibakwirengagiza gufasha bene wabo.”
Yakomeje avuga ko mbere bakibarizwa mu ngabo za Leta bahembwaga bagahabwa ibikoresho, nyuma rero FDLR imaze gushingwa harimo abahisemo kwigumira muri izi ngabo za Congo ndetse banahabwa amapeti akomeye, abo nibo bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kandi ntiwabatandukanya n’abanye congo kuko babaye bamwe.
Umunyamakuru aramubaza ati “ nonese koko inyeshyamba za FDLR zarashaje hasigaye mbarwa koko?
Col Bora ati” arikose iyo bavuze ngo barashaje bagaraza abo basaza? Niba se barashaje bashaje ari abaki? Kuki se abo basaza badataha? , oya rwose barahari kandi baracyari bato nge nabagira inama yo kureba kure .”
Umunyamakuru ati” hari ibintu ubona bituma abanyarwanda babarizwa mu mashyamba ya Congo badataha bagahitamo kubaho nk’inyeshyamba?
Col. Bora ati” yego rwose imyumvire nicyo kintu cyambere gituma abantu badataha bagahitamo kubaho, nabi ahantu , ahantu imbeba hita ngo ni ya Mpunzi, ikibaye cyose kikitirirwa impunzi ndetse ukabwirirwa iwanyu ibiryo bitabuze.”
Yakomeje avuga ko nta wabuze uko ataha kuko hari abatashye benshi ubu bakaba bibereyeho neza mu gihugu cyabo naho abandi bakiri kubwera bwera iyo mu mahanga.
Ibindi benshi bibabuza gutahuka ni imitungo kamere yo muri iki gihugu no kuba bahabona amafaranga y’ubusa ariko nabwo agenda uko yaje mbese ntacyo ashobora kubagezaho.
Yasabye abari inshuti ze kureba kure bakamenya ko iwabandi hahanda bagasubira iwabo nibura urubyaro rwabo rwo nirwitwe impunzi, rugahabwa amahirwe yo kuba iwabo.
Uwineza Adeline