Ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe yitegura kugwa i Kanombe aho bari bavuye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karerere yari yabereye I Dar Es Salaam.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Uru rugamba rwahuzaga ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Juvenal Habyarimana.
RPA yari igizwe n’Umubare munini Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bari barahunze imvururu zo mu mwaka 1959 ubwo Abatutsi benshi bameneshwaga abandi bakicwa.
Nyuma y’uko bigaragaye ko Inkotanyi zikomeje kwigarurira ibice byinshi mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane ibyari hafi y’imipaka.
Muri Gicurasi umwaka 1992 impande zombi zatangiye ibiganiro bigamije kumvikana ku buryo bagombaga gusaranganya ubutegetsi n’igisirikare.
Ibi biganiro byaberaga I Arusha muri Tanzania byaje kurangira impande zombi zisinye amasezerano y’amahoro yasinwe kuwa 4 Kanama 1993.
Bimwe mu byari bikubiye muri aya masezerano harimo gushyiraho igisirikare gihuriweho n’impande zombi, no kugabana imyanya muri guverinoma n’inteko ishingamategeko.
Isinywa ry’aya masezerano ariko hari benshi mu bategetsi bari bahuriye mu cyitwaga “Akazu” batigeze bayishimira, kuko bavugaga ko Inkotanyi zigiye kugarura ubutegetsi bwa Cyami mu gihugu.
Urugero rw’umwe mu bakomeye wanenze aya masezerano agisinwa ni Minisitiri w’Intebe Dismas Nsengiyaremye wanenze perezida Habyarimana wari washyize umukono kuri ayo masezerano.
Ibi byatumye aba bagabo bombi bari abarwanashyaka bakomeye ba MRND yari ku butegetsi bagirana amakimbirane, ndetse Habyarimana ahita yirukana Nsengiyaremye kuri uwo mwanya amusimbuza Agatha Uwilingiyimana.
Mu ntangiriro za Mata 1994, mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi habaye impaka zikomeye hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’abanyamuryango badahoraho ku bijyanye n’ubutumwa bw’uyu muryango bwakoreraga mu Rwanda UNAMIRI. Aha byari biturutse kuri Raporo yari yagaragajwe n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika CIA yari yatangaje ko mu Rwanda hashobora gupfa ibihumbi amagana by’abantu mu gihe amasezerano ya Arusha atashyirwa mu bikorwa.
Hagati aho, Habyarimana yari arimo kugirira ingendo z’akazi mu bihugu byo mu karere. Nkaho kuwa 4 Mata, yari yerekeje i Zayire kugira ngo abonane na perezida Mobutu Sese Seko maze ku wa Gatandatu yerekeza i Dar es Salaam, muri Tanzaniya mu nama y’umunsi umwe yari yahuje abakuru b’ibihugu yatumijwe na perezida wa Tanzaniya.
Mu rugendo rwo gutaha kuri uwo mugoroba, yari kumwe na perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, hamwe n’aba Minisitiri be babiri, bahisemo ko indege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 Guverinoma y’Ubufaransa yari yarahaye Habyarimana yihuta kuruta indege ya perezida w’u Burundi Ntaryamira. Nibwo bahise bafata icyemezo cyo kuza mu ndege imwe, yagomba kugeza Habyarimana i Kanombe igakomezanya Ntaryamira i Burundi.
Nk’uko byatangajwe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe wa Leta y’Abatabazi mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zayire (ubu ni DRC) yari yihanangirije Habyarimana kutajya i Dar es Salaam ku ya 6 Mata 1994 nyamara we abirengaho.
Mobutu ngo yari yamenye amakuru aturutse muri Perezidansi y’Ubufaransa ko hashobora kugira ikintu kibi kiza kuba kuri Habyarimana.
Ku isaha ya Saa Mbiri n’igice z’umugoroba nibwo indege ya Habyarimana yari igeze ku Kibuga mpuzamahanga cya Kanombe. Ubwo yari mu kirere yitegura kugwa nibwo igisasu cya Misire yo mu bwoko bwa C-130 Hercules cyarashwe gifata ku baba rimwe ry’iyi ndege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yiteguraga kugwa.
Hacyibazwa ibirimo kuba hahise haraswa ikindi gisasu gifata ku gice cy’inyuma cy’indege , ako kanya ihita ibura uburinganire irahanuka. Igeze mu kirere rwagati yahise iturika ihinduka umuriro.
Mu bantu bose uko 12 bari mu ndege : Abagenzi 9 n’abakozi bo mu ndege 3 bose bahasize ubuzima.
Raporo yiswe Mutsinzi yakozwe ku ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana yagaragaje ko ibi bisasu byo mu bwoko bwa Missile byayihanuye byarashwe biturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Iyi Raporo igaragaza ko iraswa ry’iyi ndege wari umugambi w’Abahutu b’abahezanguni batifuzaga kubona amasezerano ya Arusha ashyirwa mu ngiro.
Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryafashwe nk’imbarutso yo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari umaze imyaka myinshi utegurwa, kuko muri iryo joro ryo kuwa 6 Mata 1994 Abatutsi birya no hino mu gihugu batangiye kwicwa.