Uyu munsi ni kuwa Kane Tariki 04/04/2024, umunsi udasanzwe, umunsi utazagaruka mu mateka y’Isi, nk’uko bimenyerewe, buri munsi ugira ibyawo kandi iminsi yose ntabwo isa. Ni nayo mpamvu n’iyi tariki ya 4 Mata, yihariye cyane kandi ifite ibyayiranze mu mateka haba ibyiza n’ibibi.
Tariki nk’iyi mu mateka y’Isi, yaranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye, aho hamwe babaga baseka bafite ibintu runaka bishimira, abandi barira bitewe no kubura abantu cyangwa ibindi bibazo bikomeye kandi koko mu Isi niko bigenda.
Ku Itariki ya 4 Mata mu 1968, ni bwo Martin Luther King, Jr., Impirimbanyi yahoze ari Minisitiri w’Umukristo wo muri Amerika ndetse akaba n’umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamerika wakoreraga i Memphis, muri Tennesse, yarashwe ndetse yicwa na James Earl Ray kubera akagambane.
1785 – Bettina von Arnim, umwe mu banditsi b’abagore b’indashyikirwa mu buvanganzo bw’u Budage, yavukiye i Frankfurt am Main.
1841 – Nyuma yo gukora ukwezi kumwe gusa, William Henry Harrison yabaye Perezida wa mbere w’Amerika wapfiriye ku butegetsi; yasimbuwe na Visi Perezida John Tyler.
1850 – Hamwe n’abaturage bakabaka ku 1,600, Los Angeles yagizwe umwe mu mijyi ya Amerika
1862 – Mu ntambara ya gisivile yo muri Amerika, ingabo z’ubumwe ziyobowe na Jenerali George B. McClellan zatangiye ubukangurambaga butaje kugenda neza, bwo kwigarurira umurwa mukuru wa Richmond, muri Viriginia.
1913 – Muddy Waters, umucuranzi wa gitari w’umunyamerika akaba n’umuririmbyi wagize uruhare runini mu kurema injyana igezweho ya Blues, yabonye izuba.
1928 – Umusizi w’umunyamerika Maya Angelou uzwi cyane kubera ibitabo byinshi yanditse ku buzima bwe, akora ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko y’ihohoterwa rishingiye ku bukungu, amoko, n’imibonano mpuzabitsina, yaravutse.
1949 – Umuryango Wunze Ubumwe wa Atlantike y’Amajyaruguru warashinzwe. Ibihugu bigize uyu muryango wa gisirikare, ni u Bubiligi, Canada, Danemark, u Bufaransa, Isilande, u Butaliyani, Luxembourg, u Buholandi, Noruveje, Porutugali, U Bwongereza, na Amerika.
1958 – Ikimenyetso cy’amahoro cyateguwe na Gerald Holtom, cyagaragaye bwa mbere ku mugaragaro, aho cyerekanwe ku cyapa mu myigaragambyo yateguwe n’u Bwongereza igamije kugabanya intwaro za kirimbuzi
1959 – Muri Afurika y’Iburengerazuba, habayeho Federasiyo ya Mali, ifatwa nk’ubumwe bw’igihe gito hagati y’uturere twigenga twa Repubulika ya Sudani na Senegali, yari iyobowe na Léopold Senghor.
1960 – Filime ishingiye kuri Bibiliya, Ben-Hur yabaye filme ya mbere yegukanye ibihembo 11 bya Academy, ndetse n’ibya Oscar
1969 – ku nshuro ya mbere, umuganga ubaga w’umunyamerika, Denton Cooley yashyize umutima wuzuye mu muntu, nyuma y’igihe uyu murwayi aza kubona umuterankunga wemera kumuha umutima ariko hadateye kabiri ahita yitaba Imana
1975 – Bill Gates na Paul Allen bashinze Microsoft, ibaye sosiyete nini ya mudasobwa ku isi.
1979 – Zulfikar Ali Bhutto, yari umunyapolitiki wabaye Perezida wa Pakisitani (1971–73) ndetse na Minisitiri w’intebe (1973–77). Nubwo uyu muyobozi yari azwi cyane, yarahiritswe kandi yicwa n’abasirikare.
2000 – Guverinoma ya Koreya y’Epfo yategetse ko 85% by’amasoko y’amatungo yo muri iki gihugu afungwa mu rwego rwo guhagarika icyorezo cy’indwara zo mu birenge no mu kanwa zibasiye amatungo yo muri Aziya.
2002 – Nyuma y’imyaka 27 y’imirwano, guverinoma ya Angola na UNITA bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, yashyize akadomo ku ntambara y’abenegihugu.
2013 – Umusesenguzi w’amafilime w’umunyamerika, Roger Ebert wari uzwi cyane mu mwuga we akaba n’umuntu wa mbere wabonye igihembo cya Pulitzer kubera gusesengura filime mu 1975, yitabye Imana ku myaka 70
2023 – Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yagejejwe imbere y’urukiko wa Manhattan, aho yaregwaga ibyaha 34 bijyanye n’umugambi wo gutanga ruswa y’amafaranga ngo amahano yakoze y’ubusambanyi ye kujya ahagaragara mu gihe cyo kwiyamamaza kwa perezida wa 2016. Trump yabaye Perezida wa mbere wa Amerika wakurikiranweho ibyaha.
Kuri iyi tariki kandi mu myaka yatambutse, ibyamamare birimo Heath Ledger, Maya Angelou, Robert Downey, Jr., Anthony Perkins, Muddy Waters, Yamamoto Isoroku, David E. Kelley, Natasha Lyonne, Caracalla, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Sen, Abdullah Öcalan, Elmer Bernstein, Hugh Masekela, umwamikazi wa Portugal Maria II, John Hannah, Arthur Murray, n’abandi.
Ni mu gihe kandi ku itariki nk’iyi ibyamamare byinshi byatabarutse, harimo Hubert Ogunde wari umunyamuziki ndetse n’umukinnyi wa filime wakomokaga muri Nigeria, umunyapolitiki John Bidwell, icyamamarekazi Elizabeth Patterson Bonaparte, Papa Nicholas IV, Umwami wa Danemarke na Noruveje Frederick II, Alfonso X wari umwami wa Castile na Leon kuva 1252 kugeza 1284, umwami wa Scotland Robert III, umwami w’umuromani Carol II, umukinnyikazi w’amafilime Gloria Swanson, umusesenguzi w’amafilime Roger Ebert n’abandi benshi.
Mu minsi mikuru yizihizwa cyane kuri iyi tariki harimo, umunsi mukuru wo guhobera umunyamakuru, umunsi mukuru w’abashinzwe isomero mu bigo by’amashuri, umunsi mpuzamahanga w’ingoma, umunsi ngarukamwaka wo gupima inzoga mu mubiri w’umuntu, umunsi mukuru wahariwe imbeba, umunsi ngarukamwaka wa karoti, n’indi myinshi.
Ku itariki nk’iyi kandi, muri Kiliziya Gatolika hizihizwa umutagatifu Isidore wa Sevilla, wavutse muri 560 mbere ya Yesu, akaza kwitaba Imana muri 636. Uyu, yari umuhanga mu bya Tewolojiya, Padiri ndetse na Musenyeri wa nyuma mukuru mu bakomoka mu Burengerazuba bwa Amerika.
Rwandatribune.com