Haribazwa niba Abategetsi ba Congo-Kinshasa bakomeje gukurura aba Mai Mai mu ntambara ibahanganishije na M23 bitazahinduka intambara y’amoko
Hashize amezi atandatu umutwe wa M23 wubuye imirwano, abarwanyi b’uyu mutwe bakaba basaba Leta yabo kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye nayo aho byinshi mu bikubiye muri ayo masezerano, uyu mutwe wa M23 wabisize hanze ariko Leta ya Congo yirinda kugira icyo ibivugaho.
Ahubwo yo yahise yihutira gutangiza intambara ku mutwe wa M23 birangira uyu mutwe ushushubikanije ingabo za Leta zita agace hafi ya 90% kw’ijana k’ubutaka bugize teritwari ya Rutchuru, ntibyaciriye aho uyu mutwe kandi wakomeje utera akamo Leta ya Congo Kinshasa kugirango ize ku meza y’ibiganiro harangizwe ikibazo cy’iyi ntambara ariko Leta yo ikavuga ko bitazashikirina n’umutwe w’iterabwoba.
Muri iki gihe yaba abanyapolotiki, abayobozi b’amoko ndetse n’abavuga rikijyana bakomeje guhamagarira urubyiruko rw’aba Mai Mai ko bazagufasha ingabo za Leta guhangana na M23, ubusanzwe imitwe ya Mai Mai ishingwa hagendeye ku moko, ku buryo muri Congo Kinshasa usanga imitwe myinshi iyoborwa n’abakuru b’amoko mu gihe kandi ayo moko ubwabo asanzwe asubiranamo, noneho byagera ku bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikaba bibi cyane.
Ku bw’izo mpamvu abasesenguzi basanga guhamagara aba Mai Mai ngo bakemure ikibazo cy’umutekano kandi ubwabo aribo bari kw’isonga mu guteza ikibazo cy’umutekano muke wa Congo nkuko byagiye byerekanwa n’impunguke z’umuryango w’abibumbye. Aho biganisha n’intambara y’indyane z’amoko izamara igihe kirekire cyane ko noneho Leta izaba yaramaze kubaha imbunda n’amasasu, aho nihahandi mu Kinyarwanda umanika agatI wicaye kukamanura ugahaguruka.
Mwizerwa Ally
Ahahaha.mubagiriye impuwe se?cg nugutinya umumayimayi. Niba Ari ibyibyaha by intambara mwabonye Gitimujisho abazwa ba Kadogo?aba bana bo mu rukiga bari kujyanwa gukorera M23 bamwe bakicwa nabo tuzababaze Congo.Njya nibaza niba aba bantu bagira umutima nkuwabandi bantu utuma bashyira mu gaciro bikanyobera.musengere iki gihugu!
Ubwonko bwawe buriho umurayi n’imyanda uri umurwayi bigaragazwa na comentaire uhorana hano iyaba twari mugihugu nk’icyo wifuza warukwiye guhigwa ugatwikwa
@Nanga urusaku. Nagizengo nta wuzongera kubasakuriza kuko twafunze Karasira, Cyuma Theo. Kdi mukikiza Bahati?Nagizengo ibibazo byababasakuriza byarakemutse.Niba bitarakemutse se Ubwo mwihoye iki?uranditse ngo muntwike? Ngwino mukanya duhurire kwa Lando nkugurire kdi urebe ko nta nicyo wantwara?maho rero niyo.mwantwika dore ko ibitekerezo byanyu biba mu kugiranabi, haza abandi benshi nkanjye.muzics, muzafunga muzaruha.Niba utavuga rumwe numugore wawe muri buri kimwe ni gute wumva ko undi munyarwanda mutavuze rumwe ahindutse umwanzi w’ igihugu!