Abagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutgetsi muri DRC ariyo ECIDE ya Martin Fayulu na LGD ya Matata Ponyo ,bazindukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa bamagana M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Aba bigaragambya , bari bafite amadarapo ya DRC ari nako baririmba indirimbo zisingiza FARDC bavuga ko igisirikare cyabo gikomeye ariko ko gikeneye inkunga y’Abaturage.
Abigaragambya, babavuga ko n’ubwo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ngo ariko iyo bigeze k’ubusugire n’umutekano bya DRC, bagomba guhagurukira rimwe nkAbanye congo ,bakarwanya uwabashojeho intambara.
Baragira bati:” Twaje kwamgana ubushotoranyi bw’u Rwanda ruri gukoresha M23 mu kudutwarira ubutaka. Dufite igisirikare gikomeye ariko gikeneye ko tukijya inyuma. Ntabwo twitaye ku kuba tutavuga rumwe n’ubutegetsi kuko iyo bigeze ku busugire bw’ gihugu cyacu ,hagomba kubaho gukunda igihugu, kandi nibyo turi gukora muri iyi myigaragambyo .
Martin Fayulu na Ponyo bahagarariye aya mashyaka, nabo bitabiriye iyi myigaragambyo yatangiye ku isaha ya satanu za mugitondo muri rond-point ya Ngaba mu mujyi wa Kinshasa.
Kuva M23 yakongera kubura imirwano Abanyekongo bashigikiye ubutegstsi bakunze kwirara mu mihanda mu mujyi wa Kinshsa, Goma, Bukavu ,Butembo n’ahandi bamagana ibitero by’uyu mutwe mu Burasirazuba bwa DRC.
Habaye kandi imyigaragambyo ikomeye igamije kwamagana MONUSCO n’ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bw’ikin gihugu, bazisaba gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.