Hari amafoto y’umugabo wambaye umupira ushushanyijeho ifoto ya Perezida Juvenal Habyarimana bivugwa ko yafashwe kubera kwambara uyu mupira, amakuru Umuseke wamenye ni uko yaje kurekurwa kubera ko basanze nta cyaha kibirimo.
Ubutumwa bukunze guhererekanywa n’inzego z’umutekano, ubwo Umuseke wabonye buvuga ko ahagana saa tanu z’amanywa tariki ku wa Mbere tariki 21/09/2020ari bwo uriya mugabo yafashwe.
Yafatiwe mu Murenge wa Ntyazo, Akagari ka Bugali, Umudugudu wa Marabage ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze.
Uriya mugabo witwa Ngarambe Magnifique w’imyaka 60, muri buriya butumwa bavuga ko yafashwe yambaye umupira uriho ifoto ya HABYARIMANA Juvenal, wabaye Perezida w’u Rwanda, akaza gupfa tariki 06 Mata 1994.
Buriya butumwa buvuga ko Ngarambe yabwiye abamufashe ko “yambara uriya mwenda kugira ngo abana bamenye amateka ye (Habyarimana).
Amakuru avuga ko uyira mugabo yabaye mu ngabo za RDF, aza gusezererwa mu buryo buzwi ku wa 08/12/1998.
Ngo yajyanywe kuri Sitasiyo ya Ntyazo ngo abitangire ibisobanuro.
Umuseke.rw dukesha iyi nkuru wagerageje kumenya amakuru y’icyakurikiyeho, umwe bakurikiranye iby’uriya mugabo utashatse ko tumuvuga atubwira ko uriya mugabo atafunzwe.
Ati “Ntawamufunze….”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, twavuganye akanya gato kuri telefoni, tumubaza kwemeza niba uyu mugabo yarafashwe, n’icyakurikiye.
Atubwira mu gisubizo kigufi ati “Ndi mu nama y’Akarere…”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Umuseke ko uriya mugabo nta we bafunze.
Ati “Ntabwo RIB yigeze ifata cyangwa ngo ifunge Ngarambe Magnifique.”
Hategekimana Claude