Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere yanenze bamwe mu bagore basigaye basinda bakagenda bandika umunani mu muhanda, agaragaza ko ubusinzi buri mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda ari na yo mpamvu abantu bakwiriye kubwirinda bakanywa mu rugero.
Ibi yabigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 mu Karere ka Nyagatare ubwo hasozwaga ubukangurambaga bw’isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko kuri ubu Leta ifite gahunda yo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, utarangwamo amakimbirane n’igwingira. Yavuze ko kugira ngo uyu muryango ubeho hari ibikwiriye kwirindwa birimo ubusinzi n’amakimbirane yo mu miryango.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi hari ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango birimo abagore bica abagabo, abagabo bica abagore cyangwa bamwe muri bo bica abana babo, agaragaza ko atari byo igihugu cyifuza kubaka.
Ati “Hari ikindi cyo gusambanya abana muri iyi Ntara byagiye bivugwa kenshi n’ubu biriho, ibyo ntabwo bikwiriye; Intara y’Iburasirazuba ntabwo ari ikirango cyiza [gusambanya abana], gusambanya abana ntabwo ari umuco ni ubunyamaswa.”
Ubusinzi busigaye bunagaragara mu bagore
Minisitiri Bayisenge yakomeje avuga ko ibindi bibangamiye umuryango ari ikibazo cy’ubusinzi gisigaye kigaragara mu miryango myinshi agaragaza ko kera hasindaga abagabo gusa ariko ngo muri iki gihe hasigaye hari n’abagore bagenda bandika umunani mu muhanda.
Ati “Twahoze tubona kera abagabo ari bo bagenda bandika umunani mu muhanda ariko tubabazwa n’uko n’ababyeyi b’abagore hari igihe tubabona bandika umunani, ntabwo ibyo bikwiriye na byo mubidufashe kuko ni ikibazo kibangamiye umuryango muri iki gihe.”
“No mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 ntibemerewe kunywa inzoga ariko turabibona kandi ni bo dukeneye ko bazubaka iki gihugu.”
Yakomeje avuga ko uku gusinda kujyana no gusesagura umutungo w’urugo bikagana ku makimbirane aho abagize umuryango baba batacyumvikana.
Ati “Aho ubusinzi bwinjiye mu rugo byanze bikunze umuryango urasenyuka. Ikindi uri kubusanga mu rubyiruko kandi iyo batangiye kwinjira mu biyobyabwenge ari bato bibagira imbata aho rero twaba turi kugana ahantu hatari heza kuko urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Nizigirwa imbata n’ibiyobyabwenge rero ntaho twaba tugana ndetse ni yo miryango dukunze gushyiramo imbaraga abantu bakanywa mu buryo butarengeje urugero.”
Minisitiri Bayisenge yavuze ko ubusinzi buhangayikishije muri iki gihe kuko ubushakashatsi butandukanye burimo ubwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko ubusinzi buri hejuru.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.
Biteye agahinda kubona abagore basinda.Hali ibintu 2 abantu bakinisha,batazi ko imana yaturemye ibifata nk’icyaha gikomeye kandi bizatuma bataba mu bwami bw’imana.Urugero,Abakorinto ba mbere igice cya 6,imirongo ya 9 na 10,havuga ko abasinzi batazaba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abanywa itabi.Kubera ko imana itubuza kwangiza umubili wacu.Ku mapaki y’itabi,bandikaho ko “itabi ryica”.Mu idini nsegeramo,uwanze kureka itabi baramuca,ni itegeko ryanditse muli bible.