Kubera iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba (Ozone), biterwa ahanini no kohereza ibyuka bihumanya ikirere, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2023, isi yose yagize ubushyuhe ku kigero gikabije.
Ibi byagaragajwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kurengera ibidukikije, Ubwo cyatangazaga ko kuva kuwa gatatu ubushyuhe, izamuka ry’ubushyuhe ryafashe indi ntera ikabije, k’uburyo bamwe bavuga ko niba nta gikozwe, ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zirarushaho kuba nyinshi kandi mbi.
Muri Iki kigo batangaje ko kuri uwo munsi, impuzandego y’ubushyuhe bwari mu bihugu byo hirya no hino ku Isi bwari dogere 17.01, bituma uyu munsi ukuraho agahigo kaherukaga mu 2016.
Igipimo cy’Ubushyuhe bwo hejuru bwagaragaye cyane cyane mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, mu Bushinwa, aho ubushyuhe bumaze iminsi buri hejuru ya dogere 35, ndetse no mu majyaruguru ya Afurika aho ibihugu byinshi byashyushye kuri dogere 50.
Abahanga b’iki kigo cya Amerika gishinzwe kurengera ibidukikije batangaje ko igiteye impungenge kurushaho ari uko n’ibice by’Isi bitajyaga bishyuha birimo na Antarctica nabyo byatangiye guhura n’iki kibazo.