Hashize imyaka Isaga hafi 30 Twagiramungu Faustin alias Rukokoma atangiye kugaragara mu ruhando rwa politiki kuva Perezida Habyarimana yava ku izima akemera ishingwa ry’amashyaka menshi biturutse ku gitutu Mpuzamahanga no gushoberwa kubera ibitero bya FPR Inkotanyi byari byibasiye ubutegetsi bwe.
Mbere y’icyo gihe ishyaka MRND niryo ryonyine ryari ryemerewe gukorerwamo politiki ndetse n’abantu bose bategetswe kuba abayoboke bayo na Habyarimana akaba umukandida umwe rukumbi.
Nyuma yo kwemerwa kw’amashyaka menshi ,Twagiramungu Faustin ni umwe mu bataratanzwe niyo nkubiri maze, we na bagenzibe bashinga ishyaka MDR.
Mu magambo ye aheruka kwivugira kuri imwe muri radiyo zibogamiye ku mitwe irwanya ubutegetsi b’u Rwanda Twagiramungu yivugiye ko ubwo bashingaga MDR intego yabo yari iyo kurwanya ubutegetsi b’igitugu bwari bugizwe n’agatsiko k’abantu bacye baturukaga mu gace ka Perezida Habyarimana n’umugore we bakomokagamo .
Twabibutsa kandi ko Rukokoma yari asanzwe anafitiye inzika ubutegetsi bwa Habyarimana kuko bwahiritse ubutegetsi bwa sebukwe Kayibanda Gregoire ndetse bukanamwica urwagashinyaguro.
Ikindi Twagiramungu avuga ngo n’uko icyifuzo bari bafite ubwo bashingaga ishyaka MDR , kwari ukurwanya ishyaka rya MRND rikareka kuba ishyaka rimwe rukumbi ndetse bagashaka urundi ruvugiro atari, ukuvugira muri MRND gusa.
Yagize ati:’’ Ubwo twari mu nama mu mwaka wa 1991 I Nyamirambo n’andi mashyaka , bamwe batangiye kwivugira ibyubucuruzi bwabo, abandi bazana iby’inka zabo, abandi nabo batangira kwivugira ibyo kuzana ibintu muri Majerwa. Byatumye abantu bamwe batangira kwisohokera. Ariko twebwe icyo twashakaga kwari ukubwira abanyarwanda ko ibintu bigomba guhinduka, hakavaho ishyaka rimwe ry’igitugu rya MRND tugashiraho ibya Demokarasi. “
Akomeza avuga ko yanavuze ko we n’andi mashyaka bari kumwe aho, bagomba kwishyira hamwe bagategura inama Rukokoma, ari naho haturutse izina bamwise ariryo “ Rukokoma” kugirango barebe uko bakwinjira muri politiki y’u Rwanda bamaze kujegeza MRND. Ati” twarabikoze MRND turayijegeza kandi byahinduye amateka”
Icyaje gutangaza abakurikiranye aya magambo ya Twagiramungu n’uburyo avuga ko yibeshye kuba yararwanyije ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana kandi Nyamara yari yagaragaje ko byari ngombwa k’uburwanya , kuko bwari ubutegetsi bw’igitugu, buheza bamwe ndetse bwikubiye ibintu byose. Ibi ariko ntibyatangaje abasanzwe bamuzi kuko benshi mu bakurikiranye politiki ye bavuga ko Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma asanzwe ari umunyapolitiki waranzwe no guhindagurika haba mu bikorwa no mu bitekerezo bitewe n’inyungu runaka za politiki zigezweho.
Twagiramungu kandi yakomeje ateza urujijo abari bamukurikiye kuko yanasekeje abantu avuga ko Habyarimana yakoze amakosa yo kwemera ko Inkotanyi zari zatangiye kugaba ibitero byo kubohora uRwanda ari impunzi z’Abanyarwanda zari zaraheze ishyanga ngo ahubwo yagombaga kuvuga ko ari abanyamahanga bateye uRwanda.
Yagize ati:” Amwe mu makosa yakoze ni ukwemera ko abamuteye mu 1990 ari Abanyarwanda Perezida Habyarimana ntiyagombaga kuvuga ko abamuteye ari impunzi z’abanyarwanda. Yagombaga kuvuga ko ari abanyamahanga bamuteye”
Ibi ariko ntibyatangaje abamaze igihe bakurikirana uno mukambwe kuko n’ubusanzwe ntayandi magambo asigaye ahoza mukanwa usibye ay’ubuhezanguni bushingiye ku ngengabitekerezo ya Giparimehutu no kugaragaza urwango rukomeye afitiye impunzi z’Abanyarwanda zatahutse nyuma y’insinzi y’ingabo za FPR Inkotanyi.
Ibi abivuga ariko atirengagije ko mu myaka ya 1991-1994 ari mu bantu bavugaga ko impunzi z’Abanyarwanda Habyarimana yahejeje ishyanga zigomba gutaha, ndetse ko zirwanira uburenganzira bwazo .
Ariko Twagiramungu nyuma y’imyaka isaga hafi 30 mu kwezi gushize 2021 yagize ati:” :”Amategeko ya Mungu si 10? Sinzi niba hari itegeko rivuga ngo ninibeshya nzaba nkoze icyaha?.Kwibeshya ntago ari icyaha. Nanjye naribeshye”
Ibi nabyo byatumye abakurikiranye amagambo ya Twagiramungu bakomeza kwibaza impamvu Twagiramungu akunda guhindagurika nk’ikirere arinako bibatera urujijo.
Iyo Twagiramungu avuga ko hari amakosa menshi yagiye akora muri politiki ugirango ni Filime arimo kuvuga. Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki bakunze gutera urujijo muri politiki y’uRwanda, kugeza aho rimwe agira ibyo atangaza anavuga ko abyemera mukandi kanya ati” naribeshye”
Ibi ariko ntibyatangaje abasanzwe bamuzi kuko benshi mu bakurikiranye politiki ye bavuga ko Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma asanzwe ari umunyapolitiki waranzwe no guhindagurika haba mu bikorwa no mu bitekerezo bitewe n’inyungu runaka za politiki zigezweho.
Nibyo byatumye mu mwaka wa 1994 ubwo yarimo yitegura kuza muri guverinoma yUbumwe bw’Abanyarwanda, avugira kuri TV5 ko Guverinoma agiye kuyobora itazigera ijyamo ishyaka MRND kuko rigizwe n’abajenosidere ariko nyuma yaho ahungiye akava muri guverinoma yari ayoboye, kuwa 14 Mutarama 2014 yaje kumvikana avuga ko yifatanyije n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi bashinga icyo bise FDLR Ubumwe ngo bagamije gukuraho ubutegetsi b’uRwanda. N’ubwo nyuma yaje gushwana na LT Gen Byiringiro Victoire Perezida wa FDLR bapfa Ubuyobozi.
Indi mpamvu abazi Twagiramungu bavuga ko ituma nta kuri agira ahubwo politiki ye igakunda kurangwa no guhuzagurika, ngo ni inyota yo kwicara ku ntebe y’ubutegetsi yaharaniye imyaka myinshi ariko kugeza ubu akaba atarabasha kuyicaraho, bigatuma ngo ahora agerageza inzira zose harimo ibinyoma no kwivuguruza ashaka uko yayigeraho n’ubwo ubu asa n’uwataye ikizere kubera ko ageze mu za bukuru.
Hategekimana Claude