Imirwano ikomeye muri Byumba, Umutura na Kibungo FPR irwana yerekeza i Kigali guhera muri Mata 1994.
Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zizeye ko hashobora kubaho guhagarika imirwano byakurikirwa no gusubira mu biganiro, ariko byabaye ngombwa ko tariki ya 20 Mata 1994 Inzirabwo zo muri OPS Byumba zigerageza gushaka inzira mu birindiro by’ingabo za FPR zari zazigose ,zigamije kujya gutanga umusada mu mujyi wa Kigali .
Iki gikorwa ntabwo cyashokeye Inzirabwoba ,kuko inzira zose zasohokaga mu mujyi wa Byumba zari zafunzwe n’ingabo za FPR. Inzirabwoba za OPS Byumba zashoboye kubona inzira zicengeye maze zibasha kugera mu birindiro bya OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire.
Ku ngabo za FPR ,umujyi wa Byumba wari ufite agaciro kanini kuko i Kigali hari abasirikare benshi ba FPR bari bakomeretse, kugeza ku basirikare ba FPR bari i Kigali amasasu n’ibindi bari bakeneye byari bigoye, kuko Inzirabwoba zari zikigenzura umuhanda Kigali-Gatuna ndetse zigatega imitego myinshi ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zerekeza i Kigali, byatumye ubuyobozi bw’ingabo za FPR bukoresha ingufu zose zishoboka kugira ngo zibanze gufata Byumba. Iyo mirwano, yayobowe na Colonel Steven Ndugute Karisoriso wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za FPR (operations Commander) .
Inzirabwoba zageregeje kwisubiza Umusozi wa Jali birananirana
Inzirabwoba zari zivuye muri OPS Byumba zimaze kwisuganya, Umugaba mukuru w’Inzirabwoba mushya Général Major Bizimungu igikorwa cya mbere yakoze ni ukureba uburyo akoresheje ubuyobozi bwa OPS Rulindo ya Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire, yafata umusozi wa Jali kuko ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo.
Muri icyo gitero umugaba mukuru w’Inzirabwoba Général Major Bizimungu yakurikiranaga ubwe ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’ingabo yari ku rugamba hitabajwe n’imitwe y’ingabo yahoze muri OPS Byumba. icyo gihe Amabatayo amwe y’Inzirabwoba yo muri OPS Byumba, yasubiye inyuma ajya gutabara Kigali.
Kuri uwo musozi wa Jali hari ingabo za FPR za Bravo Mobile ya Colonel Twahirwa Dodo ndetse na 101st Mobile ya Charles Muhire. Inzirabwoba zakoze iyo bwabaga ngo zongere ziwisubize ariko ingabo za FPR nazo zari zashyize ingufu nyinshi kuri uwo musozi.
Imirwano simusiga yamaze iminsi itatu ariko Inzirabwoba ntabwo zashoboye gutsinsura Ingabo za FPR-Inkotanyi.
Iyi mirwano y’i Jali iri mu mirwano imwe yari ikomeye cyane muri iriya ntambara yo muri 1994 kandi yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi.
Bamwe mu basirikare b’Inzirabwoba bahoze muri OPS Byumba, byabaye ngombwa ko bakurwa i Jali kugira ngo bafashe mu kurinda umujyi wa Kigali, no kugerageza gutangira ingabo za FPR zisukaga mu Bugesera ku bwinshi.
Ingabo za FPR zarwanye ziturutse mutara zerekeza Kigali
Imitwe y’inzirabwo yari mu Mutara (OPS MUTARA) ntabwo yashoboye kwihagararaho imbere y’ingabo za FPR zarimo zirwanira ku muvuduko wo hejuru zerekeza i Kigali, ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko ugukwirwa imishwaro kw’imitwe y’inzirabwoba yari igize ako karere k’imirwano ,byatumye ingabo za FPR zari ziyobowe na Col Bagire zihuta zerekeza i Kigali.
OPS Mutara yatewe na mobiles 2 za FPR . hari iyari iyobowe na Colonel William Bagire na OPTO Major Ngumbayingwe (waje kugwa mu mirwano i Kabuga) -157th mobile ya FPR yari iyobowe na Lieutenant Colonel Fred Ibingira yungirijwe na ba Major Wilson Gumisiriza, Major Mubarak Muganga, Lieutenant Colonel Eric Murokore.
Ku itariki ya 7 Mata 1994 nyuma ya saa sita, uwayoboraga Inzirabwoba muri ako karere ariwe Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, yamenyeshejwe ko ingabo ze zari zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda zari mu mirwano ikaze n’ingabo za FPR- Inkotanyi zashakaga kwerekeza i Kigali.
Ingabo za FPR za 157th Mobile zateye ahagana Ryabega ahari amahuriro y’imihanda ya Nyagatare-Kagitumba-Gabiro, Bukeye bwaho, tariki ya 8 Mata 1994 byaradogereye Kuko ama bataillons y’inzirabwoba yari mu birindiro bya Ngarama , Muvumba na Gituza yasubiye inyuma shishi itabona.
Bitwikiriye ijoro, Lieutenant Colonel BEM Nkundiye na Etat-major ye, bahise bimukira ku biro bya Komini Murambi. Ku itariki ya 9 Mata 1994, Inzirabwoba zari Kagitumba, Ryabega na Nyagatare zatangiye kurwana zisubira inyuma.
Ku gicamunsi, n’ikigo cya Gabiro Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yari yaraye avuyemo cyarafashwe maze Inzirabwoba zikusanyiriza mu misozi ya Nyakayaga na Rwagitima.
Nta gahenge ku munsi wakurikiyeho. Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yongeye guhambira bundi bushya ajya mu kigo cya jandarumeri i Rwamagana, mu birometero bibarirwa muri 50 uvuye mu mujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko ingabo za FPR zegereye imbere ibirometero birenze ijana mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.
Intambara mu karere ka Kibungo FPR irwana yerekeza i Kigali
Inzirabwoba zo muri OPS Kibungo zari ziyobowe na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, ikaba yari igizwe na Bataillon RUSUMO yategekwaga na Capitaine Alexandre Mugarura. Inzirabwoba zari mu gace k’Umutara ntabwo zashoboye kwihagaraho. Mu gusubira inyuma zageze mu karere ka Kayonza kabarizwaga mu karere k’imirwano ka Kibungo (OPS Kibungo) ahagana tariki ya 14 Mata 1994.
Abasirikare b’Inzirabwoba bamwe ba OPS Mutara ,basubiye inyuma bagana mu cyerekezo cya Kigali abandi mu cyerekezo cya Kibungo ndetse Bataillons zari zigize OPS Mutara zari zakwiriye imishwaro ku buryo byatumye uburyo bwo kwirinda kw’inzirabwoba bubangamirwa mu gihugu cyose ndetse no muri OPS Kibungo by’umwihariko.
Byari bigoye kuri OPS Kibungo kwihagararaho . Habaye inama i Kayonza tariki ya 15 Mata 1994, hagati y’umukuru w’Inzirabwoba w’agateganyo Colonel BEM Marcel Gatsinzi, umukuru wa OPS Mutara Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye n’umukuru wa OPS Kibungo Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona.
Basabye Lieutenant Colonel BEM Nkundiye gukoresha abasirikare yari ayoboye bakagerageza guhagarika ingabo za FPR , ariko OPS MUTARA ntabwo yashoboye kubigeraho ahubwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zakomeje kwegera imbere.
OPS Kibungo nayo yahise yohereza Bataillon RUSUMO ya Capitaine Alexandre Mugarura. Ariko ntabwo yashoboye guhagarika ingabo za FPR-Inkotanyi .
Abasirikare ba OPS Mutara bari bakwiriye imishwaro. Bataillon Rusumo yagerageje kwihagararaho ndetse itakaza n’abasirikare bake ariko byabaye ngombwa ko isubira inyuma. Ingabo za FPR zimaze gufata Kayonza ahagana tariki 16 Mata 1994, zigabyemo amashami abiri, 157th Mobile ya Lieutenant Colonel Fred Ibingira yerekeza i Kibungo naho 7th Mobile ya Colonel William Bagire yerekeza Rwamagana na Kigali.
Rwamagana, yafashwe n’ingabo za FPR nyuma y’imirwano ikomeye n’inzirabwoba. Eta Maj y’Inzirabwoba yagerageje kohereza abandi basirikare bagombaga kujya gutanga umusada muri ako gace k’imirwano, ariko bagwa mu mutego w’abasirikare ba FPR ba za 7th Mobile na 157th barashe ku mabisi barimo bituma basubira inyuma.
Hagati ya tariki ya 17 na 18 Mata 1994, OPS Kibungo y’Inzirabwoba, yagerageje gukora uko ishoboye kugirango ikereze ingabo za FPR ntizigere mu mujyi wa Kibungo vuba, hari abasirikare bari bavuye mu Mutara bari biganjemo abo muri Bataillon ya 74 bagerageje guhagarika ingabo za FPR i Kabarondo, ariko ntabwo byabujije ingabo za FPR gukomeza kwegera imbere.
Inzirabwoba zasubiye inyuma zishinga ibirindiro mu kigo cya gisirikare cya Kibungo, zari ziganjemo abasirikare ba 74ème Bataillon na Bataillon Rusumo. Icyo kigo cyatangiye koherezwaho amabombe n’ingabo za FPR zari ku misozi ikikije icyo kigo ariko ntabwo izo ngabo zakigabyeho igitero.
Colonel BEM Nkuliyekubona wari uyoboye OPS Kibungo, yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo rwo kugerageza kurwana asohoka muri icyo kigo mu gihe ingabo zimwe za FPR, zari zirimo kwerekeza ku mupaka wa Rusumo ziyobowe na Lt Col Fred Ibingira.
Ubuyobozi bukuru bw’Inzirabwoba, bwohereje Bataillons ebyiri mu karere ka Sake kugira ngo barebe ko bafasha OPS Kibungo. Izo Bataillons zagombaga kugera i Kibungo ahagana tariki ya 21 Mata 1994, ariko ntabwo byashotse .
Igice cy’ingabo za FPR za 157th Mobile zari ziyobowe na Major Mubarak Muganga, zakomeje zerekeza ku mupaka wa Rusumo zirawufata. Hagati ya tariki ya 22 na 23 Mata 1994, OPS Kibungo yemerewe na Etat Maj y’Inzirabwoba kuva mu kigo cya Kibungo ikarwana isubira inyuma igana mu burengerazuba kugirango ishinge ibirindiro hagati y’ibiyaga bya Mugesera na Sake.
Muri ako karere ka Sake, OPS Kibungo yari igizwe na Bataillon Rusumo na 74ème Bataillon yari yavuye mu Mutara yahasanze indi mitwe y’Inzirabwoba yari yavuye mu majyaruguru nka 81ème Bataillon, 3ème Bataillon Muvumba na Groupement Gendarmerie ya Rwamagana.
Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari zaciye umuhanda Rwamagana-Kigali zerekezaga i Kigali , bituma ubuyobozi bukuru bw’Inzirabwoba busaba Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona ,kujya kurwana ku kigo cya Kanombe.
Yajyanye na 3ème Bataillon Muvumba na 74ème Bataillon, maze bambuka ikiraro kiri hagati ya Kibungo na Bugesera, baca i Gako , bambuka ikiraro cya Kanzenze kiri ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Kigali n’u Bugesera, Bakomeza iruhande rwa Nyabarongo bafata umuhanda ugana i Butamwa, na Nyarurama bahinguka kuri Stade i Nyamirambo. Aho bahahuriye na Général I. G Gratien Kabiligi G3 (ushinzwe imirwano) mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ajyana nabo baca i Gikondo, Kicukiro, Rubilizi bagera i Kanombe bagamije gukumira ingabo za FPR za 7th Mobile yari iyobowe na Col Bagire zirimo zituruka kibungo-Rwamagana-Kabuga zerekeza Kanombe.
Imirwano Ikomeye Ingabo za FPR zishaka gufata Kanombe
OPS Kigali-Ville ya EX FAR , yategekwaga na Colonel BEMS Muberuka yagabanyijwemo ibice 2, Kigali y’uburasirazuba ihabwa Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona naho Kigali y’Uburengerazuba ihabwa Colonel BEMS Muberuka .
Kigali y’Uburasirazuba yari igizwe na Bataillon Para Commando ya Major CGSC Ntabakuze yari i Remera ahagana ku giporoso, centre ya Remera na Centre Christus, Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari ku Kimironko aho yashinze ibirindiro imaze kuva mu kigo cyayo cya Kami, 3ème Bataillon Muvumba, 74ème Bataillon, 94ème Bataillon, Compagnie 1 ya 81ème Bataillon, na 51ème Bataillon ya Major Claudien Karegeya yari imaze kuva i Kabuga nyuma y’imirwano ikomeye yo kuyitabara aho yari yagotewe n’ingabo za FPR.
I Kanombe kandi, hari imitwe y’ingabo itandukanye yari ishinzwe akazi ka Tekiniki nka Base AR ya Lieutenant Colonel JMV Ndahimana, Compagnie Génie ya Major Munyampotore, Batîments Militaire ya Major Ir Ntibihora, igice cya Bataillon LAA ya Lt Col CGSC Hakizimana n’iyindi.
Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire, zari ziturutse i Kayonza na Rwamagana zageze i Kabuga ahagana tariki ya 27 Mata 1994. Zahanganye na za Bataillons zimwe zahoze muri OPS Byumba.
N’ubwo bwose Inzirabwoba zagerageje kwihagararaho, ntacyo byatanze kuko ingabo za FPR zaciye mu mpande zihinguka ku misozi ya Masaka, Rusororo, Ndera na Rubungo zihita zihura n’izindi ngabo za FPR zari zaturutse Gikomero, Kigali na Byumba.
Ni ukuvuga ko ikigo cya Gisirikare n’ikibuga cy’Ingege cya Kanombe byari byagoswe………………..
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com