Nyuma yo kubagezaho igice cya Kabiri ku mirwano karundura yari ihanganishije Ingabo za FPR-Inkotanyi n’inzirabwoba mu rugamba rwa nyuma rwo kubohora Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994, kuri ubu turabageza ho igice cya gatatu .
Tariki ya 9 Mata 1994, igitero gikomeye cyane cyagabwe na Compagnies ebyiri za Bataillon huye ya EX-FAR , ku muhora w’ingabo za FPR-Inkotanyi wa Kabuye-CND ariko nticyagira icyo kigeraho kuko Ingabo za FPR zagishubije inyuma .
Ikindi gitero Inzirabwoba zakigabye tariki ya 10 Mata 1994 , ariko nacyo nti cyashoboye kugera ku ntego. Impamvu nyamukuru n’uko izo Compagnies ebyiri za Batayo Komando Huye, zateye umuhora wacagamo Alpha Mobile Group ya Col Sam KAKA yari ikarishye mu mirwanire .
Ibyo byatumye ikigo cya Kami, gisigara cyonyine kugeza Inzirabwoba zikivuyemo mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994. Ahagana i Kabuye, Inzirabwoba zari zifite umugambi wo kubuza Ingabo za FPR- Inkotanyi kwerekeza mu mujyi wa Kigali.
Compagnie ya Bataillon Cyangugu yari yoherejwe i Kabuye ku munsi ubanza ,yari yagumye mu birindiro byayo yicecekeye hafi umunsi wose. Ahagana mu Gasyata, Inzirabwoba za 61ème Bataillon yari iyobowe na Capitaine Prudence Nkunzuwimye zaje ziva muri OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire ku ya 8 Mata 1994 nyuma ya saa sita,zashinze ibirindiro i Karuruma hafi y’uruganda rwa gasegereti ruhari, zirebana n’ingabo za FPR zari zimaze hafi amasaha 24 zikomeza ibirindiro byazo.
Ku Kacyiru, ingabo za FPR zarasaga ibisasu bya mortiers/mortars ku kigo cya Gendarmerie guhera mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata 1994. Mu ijoro ry’iya 8 rishyira iya 9 Mata 1994, ingabo za FPR zavaga ahagana i Nyarutarama zegereye icyo kigo cya Kacyiru ziteguye kukigabaho igitero simusiga.
Ku ya 9 Mata 1994, mu rukerera ingabo za FPR zagabye igitero simusiga ku bajandarume ba Camp Kacyiru. Ariko abajandarume bari muri icyo kigo cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel GD JMV Nzapfakumunsi, babasha kwihagararaho by’igihe gito babifashijwemo na Batayo Komando Huye.
Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa EX FAR mu karere k’imirwano ka Kigali, bwohereza izindi Compagnies ebyiri za Bataillon Commando Huye ziturutse kuri Mont Kigali gufasha abajandarume ba Camp Kacyiru bari batangiye gusumbirizwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Ahagana nyuma ya saa sita ,abakomando ba Batayo komando Huye bagabye igitero bashobora gusunika ingabo za FPR ho gato, ariko byabaye ngombwa ko abajandarume bose bagombaga kwiyegeranyiriza mu kigo cyabo kugira ngo bashobore kukirinda .
Muri uko kwiyegeranyiriza mu kigo cya Kacyiru, agace ka za Minisiteri na village urugwiro kari kamaze gufatwa n’ingabo za FPR , byatumye EX FAR yari iri kurwanira muri ako gace iyobowe na Lt Col GD Paul Rwarakabije wari G3 wa Jandarumeri, yisuganya kugirango yirwaneho, ndetse abandi bajandarume baturutse mu yindi mitwe ya jandarumori nka Groupe mobile, Groupement Kibuye na Butare baje gutera bagenzi babo ingabo mu bitugu kugirango bagerageze guhagarika Ingabo za FPR-Inkotanyi.
Haje kuza abasirikare ba Bataillon LAA bafashaga abo bajandarume kwirwanaho bakoresheje Canon Bi-tubes 37mm. Ikigo cya Kacyiru n’uduce tuhegereye twabaye isibaniro ry’imirwano .
Ku itariki ya 9 Mata 1994, kure gato ahagana i Byumba, ingabo za FPR zagabye igitero mu gace kazwi nka Nyacyonga hafi yo mu gatsata zibasha gusunika Inzirabwoba bari zahanshinze ibirindiro zigamije kuzikumira.
Tariki ya 10 Mata 1994 ahagana ku Kimihurura ,ntabwo ibintu byari byahindutse. Ariko ahagana ku Kicukiro na Remera, ingabo za FPR zashyize ingufu nyinshi mu gufata amahuriro y’imihanda ya Sonatube.
muri ibyo bitero byo hafi ya Sonatube , Lieutenant Colonel Dr Kazenga wa EX-FAR yararashwe maze arakomereka ndetse aza no kwitaba Imana nyuma yaho. Ahagana mu majyepfo y’umujyi wa Kigali, hari harimo gutangira urundi rugamba ku musozi wa Rebero.
Kuri iyo tariki kandi mu masaha y’Umugoroba, umurongo w’abasirikare ba FPR bagaragaye ahagana Kimisange bikoreye ibintu byinshi bazamuka umusozi wa Rebero, ku buryo n’abantu bari mu biro bya Etat-Major y’Inzirabwoba bashoboraga kubona uwo murongo.
Abo basirikare ba FPR berekeje ku musozi wa Rebero bahagaba igitero gikomeye aho bahanganye na batoyo y’inzirabwoba izwi nka LAA (Light Anti Aircraft) yakoreshaga imbunda yari ihari ihanura indege (ishobora kuba yari Quadriple 14,5mm cyangwa Canon Bi-tube 37mm).
Abo basirikare ba FPR-Inkotanyi , bari bayobowe na Lt Col Fred Nyamurangwa, biyegeranirije munsi y’umusozi wa Rebero maze mu rukerera rwo ku ya 11 Mata 1994 ,batera Rebero barayifata. Inzirabwoba zari zihari zagerageje kwirwanaho nyuma ziza gukwira imishwaro.
Kubera imirwano yari itangiye gukomera i Kigali, Etat-Major y’Inzirabwoba yavanye 1er Bataillon Muvumba yari iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse muri OPS Ruhengeri iyohereza i Kigali.
Compagnies ebyeri zoherejwe ku i Rebero, Compagnie imwe yoherezwa ku musozi wa Jali. Ahagana nyuma ya saa sita ku ya 11 Mata 1994, Ubuyobozi bw’Inzirabwoba mu karere k’imirwano ka Kigali bwafashe icyemezo cyo kugaba igitero cyari kigamije kwisubiza umusozi wa Rebero. Icyo gitero cyari kigizwe na Bataillon Muvumba ifatanyije na batayo Escadron n’iya Reconnaissance yari ifite za Blindés za AML 90, ariko ntabwo bashoboye kuhakura ingabo za FPR zari zamaze gushinga ibirindiro bikomeye kuri uwo musozi ,wari ufite agaciro kanini kuko wirengeye Umujyi wa Kigali yose.
Mu minsi yakurikiyeho, ingabo za FPR za 59th Mobile ziyobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa n’izavaga ku kimihurura ,zashoboye gushakisha inzira mu birindiro by’Inzirabwoba zijya ku musozi wa Rebero ziciye ku Kicukiro na Gikondo.
Mu Gatsata, igice cy’Inzirabwoba za 1er Bataillon Muvumba zari zoherejwe i Jali ntabwo zashoboye kugerayo kuko ingabo za FPR zari Karuruma, zazirasheho ndetse zangiza n’imodoka y’imbere bituma abo basirikare ba 1er Batayo Muvumba, bagaruka i Kigali mu mujyi shishi itabona.
Ingabo za FPR za Bravo Mobile Group ya Colonel Twahirwa Dodo ifatanije n’abasirikare bamwe ba 101st Mobile Group ya Colonel Charles Muhire, zateye Jali izindi zitera Inzirabwoba za 61ème Bataillon zari Karuruma. Inzirabwoba zagerageje kwirwanaho karahava ariko ntabwo zashoboraga guhagarika Ingabo za FPR- inkotanyi .
Ingabo za FPR zashoboye gusunika Inzirabwoba zifata ibigega bya Gatsata n’agace ka Gatsata ku buryo mu mugoroba w’uwo munsi , zari hafi gufata amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo, ari nako zibasha kurasa zikoresheje za Mortier/Mortar na za Mitrailleuses/machine gun, ku birindiro by’Inzirabwoba byari biherereye mu duce twa Muhima na Kimisigara.
Inzirabwoba zashoboye kwihagararaho amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ntiyahita afatwa cyane cyane zikoresheje imbunda za Mitrailleuses/machine gun 12,7mm zari ku Kimisagara kuri Electrogaz na za Mortiers/mortars zari kuri Mont Kigali ndetse na Canon Bi-tubes 37mm ya Bataillon LAA yari kuri MINIPLAN ku Muhima hafi y’ishuri rya APACOPE.
Abajandarume b’i Jali ntabwo bashoboye kubona ubufasha, birwanyeho kugeza ku ya 20 Mata 1994 ubwo ako gace kagwaga mu maboko ya FPR.
Tariki ya 12 Mata 1994, kubera ko Ingabo za FPR zari zafashe Umusozi wa Rebero, byazifashije kurasa ku birindiro bitandukanye by’Inzirabwoba umujyi wa Kigali ndetse n’uko ingabo za FPR zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo, byatumye Leta yari yiyise iy’Abatabazi iva shishi itabona mu mujyi wa Kigali yimukira i Murambi i Gitarama dore ko ingabo za FPR zo muri mobile Bravo, 59th, 101st, zari zamaze kugera mu mujyi wa Kigali zihasanga Alpha na Bataillon ya 3 ndetse n’abandi basirikare benshi ba FPR bari baracengeye zishaka gufata umujyi ma Kigali mu buryo budasubirwaho.
Imirwano ikomeye yabereye ku Kagugu na Gisozi, aho Bataillon de Reconnaissance y’Inzirabwoba yatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60 cyangwa AML 90. Byabaye ngombwa ko Ingabo za FPR zamanukaga ku Gisozi zigana mu mujyi wa Kigali zihagarikwa n’ibitero bya za Kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Gazelle z’Inzirabwoba zarashe ibisasu bya roquettes kuri izo ngabo.
Radio Rutwitsi ya RTLM yarimo ikangurira Abahutu kwica Abatutsi nayo yarashwe n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari ku Gisozi. Icyo gihe Inzirabwoba zarashe bikomeye inzu ya CND ndetse n’umusozi wa Rebero zikoresheje imbunda ziremereye nka za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm ndetse zakoreshaga na LMR 107mm Katiyusha ,yarasiraga hafi y’ikibuga cy’indege i Kanombe irasa mu duce twa Remera. ……
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com