Mu hige habura umunsi umwe kugirango Abanyarwanda bizihize umunsi wo kwibobohora, ubu tugiye gukomereza kugice cya cya Kabiri cy’imirwano karundura yari ihanganishije Ingabo za FPR-Inkotanyi na EX-FAR buri ruhande rurwanira ubugenzuzi bw’Umujyi wa Kigali nyuma yo kubageza ho igice cya Mbere cyari gifite umutwe Ugira uti:https://rwandatribune.com/kwibohoraihangana-rikomeye-hagati-yingabo-za-fpr-inkotanyi-nabaparakomando-ba-ex-far-mu-rugamba-rwanyuma-rwo-kubohora-umujyi-wa-kigaliigice-cya-mbere/.
Mu majyaruguru, Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zatangiye kwerekeza mu mujyi wa Kigali ziturutse muri Zone Tempo, zambaye imyenda isanzwe mu rweg rwo kwiyoberanya zihundura abaturage basanzwe b’impunzi, izo ngabo zageze i Kabuye tariki ya 7 Mata 1994 mu ma saa kumi n’imwe (17h00) ,aho zafashe intwaro n’imyenda ya gisirikare byari bisanzwe bibitswe mu mazu ya Paruwasi ya Kabuye.
Umusirikare wo mu Nzirabwoba w’umwofficier wari i Kabuye niwe wabibonye abimenyesha Etat-major y’Inzirabwoba. Bataillon Cyangugu yatagekwaga na Major Alfred Rutayisire yari ishinze ibirindiro ku Cyamutara yohereje Compagnie imwe (abasirikare barenze gato 100) i Kabuye bari bategereje kugaba igitero kuri izo ngabo za FPR mu gitondo.
Byari byifashe gute muri Etat Major y’inzirabwo tariki 7 Mata 1994?
Ku gabwaho ibitero bya hato na hato bikozwe n’Abajepe (GP), byatumye Ingabo za FPR-Inkotanyi zisohoka muri CND zigatangira guhangana n’Aba GP bari mu kigo cya Kimihururu , maze Etat Major ya EX FAR itangira kubona ko amazi atakiri yayandi ndetse ko imirwano itangiye gufata indi ntera.
Imirimo yo kureba icyakorwa yahise itangira, ababishinzwe bose bashaka amakuru ajyanye n’uko ibintu bimeze, bitegura inama yo kwiga icyakorwa yagombaga kuba mu mugoroba. Uwari wagizwe umugaba Mukuru w’ingabo n’inama y’abasirikare bakuru yari yateranye mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, ariwe Colonel BEM Marcel Gatsinzi yari ataragera i Kigali.
Inama yayobowe na Colonel Joseph Murasampongo wari G1 akaba n’umusirikare wari ufite ipeti rinini wari muri iyo nama. Abayobizi ba EX FAR bari muri iyo nama nta cyemezo bafashe uretse gutanga ibyifuzo by’ibyakorwa gusa .
Ku basirikare b’Inzirabwoba bari muri iyo nama, bibwiraga ko FPR irimo gutera ubwoba gusa, bumvaga ko MINUAR n’ibihugu by’amahanga biribusabe FPR gusubira mu mishyikirano igahagarika imirwano. Akazi kajyanye n’ibya gisirikare nyirizina katangiye nka saa sita z’ijoro (00h00).
Ibi ariko ,kwari ukwibeshya gukomeye kuko Ingabo za FPR-Inkotanyi, zari zariye karungu bitewe n’Abatutsi barimo bicwa mu gihugu hose kandi ubwo bwicanyi bukaba bwari bwateguwe na guverinoma y’Abatabazi idashaka no kubuhagarika.
Etat Major y’ingabo za EX FAR muri Kigali mu guhangana na FPR, yari ifite OPS Kigali ville yari igizwe na Bataillon 2 arizo Bataillon Cyangugu yari ku muhanda Kigali-Gatuna na Bataillon Commando Huye yari kuri Mont Kigali.
Hari kandi izindi Bataillons 3 Etat Major ya EX FAR yari ifite muri Kigali arizo, Bataillon Para Commando na Bataillon Garde Présidentielle zari zahise zijya mu maboko ya OPS Kigali ville ,kubera imirwano yaberaga ku Kimihurura na Remera.
Bataillon yindi yari isigaye ni Bataillon ishinzwe iperereza, za Blindés zayo zari zashinze ibirindiro ahari amazu y’ubutegetsi nka Perezidansi na Radio Rwanda.
Ku bijyanye n’ibikoresho, ibiro bya G4 byatanze raporo y’ibikoresho byari bihari . muri iyo miteguro ya EX FAR , Ingabo za FPR Inkotanyi nazo zashatse uburyo zinjiza abasirikare benshi mu mujyi wa Kigali uretse Bataillon ya 3 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga yari ihasanzwe, hari abandi babashije gucengera .
ibi bikaba byari bigamije kubuza imitwe y’ingabo y’Inzirabwoba yari ikomeye nka Bataillon Paracommando, Bataillon de Reconnaissance na za Blindés zayo, Bataillon Artillerie de campagne (BAC) na za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm zayo, ndetse na Bataillon Commando Huye gutanga umusada aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zashoboraga gutera hose ziturutse mu majyaruguru.
Etat Major y’Inzirabwoba ,yinjiye mu mirwano ishishikaye mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994, nyuma yo kwica urwagashinyaguro Abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal barimo Madame Uwiringiyima Agata wari Minisitiri w’Intebe Lando n’abandi .
Ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru, zambutse umuhanda Kigali-Byumba ahagana kuri Paruwasi ya Kabuye zerekeza kuri CND ziciye mu kibaya cya Kinyinya na Nyarutarama. Abasirikare ba EX bo muri Bataillon Cyangugu yari iyobowe na Major Rutayisire bari boherejwe hafi yaho ,birinze gutera izo ngabo ahubwo bakurikirana ibyo zakoraga byose bakabimenyesha Etat Major y’Inzirabwoba.
Kure gato y’inzira ingabo za FPR zakoreshaga ,hari Bataillon ya Police Militaire yari mu kigo cy’i Kami, ariko ntacyo yashoboraga gukora ngo ifunge iyo nzira kuko yari kure kandi byasabaga gutegura icyo gikorwa hatirengagijwe ko n’ikigo cya Kami cyari cyatangiye kugabwaho ibitero n’Ingabo za FPR-Inkotanyi .
Aba PM(Polisi Militaire) ba EX FAR bari bayobowe na Major BEMS Bararwerekana ,bakoze ibikorwa byo gukurikiranira hafi ibyo ingabo za FPR zakoraga no kwitegura guhangana nazo.
Ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru zimaze guhura n’izari muri CND ahagana tariki 8 Mata 1994, ikigo cya Kami cyaragoswe gihita kinagabwaho igitero simusiga, ariko abasirikare bo muri Bataillon Police Militaire bari bayobowe na Major BEMS Joël Bararwerekana bashoboye kwihagararaho basubiza inyuma icyo gitero.
Bataillon PM yashoboye kwihagararaho kugeza ahagana tariki ya 25 Mata 1994, biza kurangira ingabo za FPR zari zambutse ikiyaga cya Muhazi, zigabye ikindi giitero simusiga ziturutse mu mpinga za Gikomero.
Nyuma yo gukubitwa inshuro, Aba PM ba EX-FAR n’imiryango yabo ,bahise bahunga icyo kigo cya Kami bashaka inzira mu mirwano itoroshye n’imitego myinshi dore ko n’amabombe yaraswaga n’ingabo za FPR atari aboroheye.
Bahungiye ku Kimironko ahari hakiri mu maboko y’Inzirabwoba bahita bahashinga ibirindiro, kugeza ahagana mu matariki 20 Gicurasi 1994 aho basubiye inyuma kimwe n’izindi Nzirabwoba zari mu gace kegereye Kanombe na Kigali y’Uburasirazuba.
Tugarutse ku itariki ya 8 Mata 1994, mu museke ingabo za FPR zavaga i Kabuye n’izo muri CND zari zashoboye guhura no gukora umuhora zacishagamo abasirikare n’ibikoresho byaturukaga mu majyaruguru bigana kuri CND no mu tundi duce.
Ku itariki ya 8 Mata 1994 mu gitondo ,imirwano yari igikomeje hafi y’ikigo cya Kimihurura hagati ya Bataillon Garde Présidentille(Abajepe) ifatanyije na 4ème Compagnie ya Bataillon ParaCommando.
I Remera, ingabo za FPR zari zashinze ibirindiro inyuma ya Stade amahoro, amahuriro y’imihanda yo kwa Lando ndetse zimwe muri izo ngabo zarimo zerekeza kuri Sonatube ahagana Kicukiro. Abantu benshi bari batuye muri ako karere batunguwe n’imirwano ku buryo batashoboye guhunga
Ahagana i Kanombe, Bataillon Paracommando yo mu ngabo za EX FAR yari iyobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze yagabye igitero ku ngabo za FPR ndetse ikomeza no gucunga inzira ya Remera-Kicukiro. Abo baPara bashoboye gusunika ingabo za FPR bazikura muri Centre Christus ndetse babohoza Centre ya Remera, gusa Ingabo za FPR Inkotanyi zahise zihagarika Bataillon Para Commando inanirwa gukomeza kwegera imbere igana kuri stade Amahoro.
Ahagana i Kabuye, ikihutirwaga ku Nzirabwoba kwari ugufunga umuhora wahuzaga ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru n’izari muri CND.
Icyo gikorwa cyashinzwe Bataillon Commando Huye ya Capitaine Nyaminani yari ishinze ibirindiro ku musozi wa Mont Kigali na Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari mu kigo cy’i Kami ahagana mu gitondo cyo ku ya 8 Mata 1994. Gutegura icyo gitero byabaye nyuma ya saa sita, byari byatinze ntabwo bashoboraga kugaba igitero bateguye ku manywa.
Ingabo za FPR nazo zakomeje ibirindiro byazo ku muhora Kabuye-CND…….
Claude HATEGEKIMANA
R