Tariki ya 9 Mata 1994 nibwo icyiswe Operation “Amaryllis” yatangiye itangijwe ku ikubitiro n’igihugu cy’Ubufaransa bwari bufite abaturage benshi mu Rwanda.
Iyi Operasiyo yatangijwe kuwa 9 Mata Ikagera kuwa 12 Mata yari ifite igisobanuro cyo gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.Ubwo hirya no hino mu mujyi wa Kigali Abatutsi barimo kwicwa umusubizo bikozwe n’abasirikare bafatanije n’Interahamwe.
Ingabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.
Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe no ku muhanda uva ku kibuga cy’indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira Interahamwe.
Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.
Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda b’Abatutsi basabye ko abo bashakanye n’abana babo babatwara baranga.
Abakozi ba ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.
Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.
Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi «Orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’U Rwanda bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga.
Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.
Tariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.
Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside, akaba Perezida wa Komite y’agateganyo y’isanduku yo kuramira umutekano w’igihugu na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM yari igikoresho cy’ubutegetsi bubi cyo kwamamaza ikorwa rya Jenoside. Uwo Felicien Kabuga ni we watumije mu mahanga toni 25 z’imihoro mu Ugushyingo 1993, n’indi mipanga 50,000 muri Werurwe 1994.
Felicien Kabuga yari agishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga hashize imyaka 26 yose, yaje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris.
Aregwa icyaha cya Jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora Jenoside, ubwumvikane mu gukora Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu (Gutoteza, kurimbura abantu).
Kuri urwo rutonde hari na Ferdinand Nahimana, intiti yari izwi cyane, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Ferdinand Nahimana yabaye Diregiteri wa ORINFOR anaba umwe mu bashinze RLTM. Yakoresheje radiyo, kuko ariyo ishobora kugera ku bantu benshi, mu gukwirakwiza urwango n’urugomo.
Nahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera “kuba yarashishikarije mu ruhame gukora Jenoside no gutotezaa bigize icyaha cyibasiye inyoko muntu akoresheje ibiganiro bya RLTM”
NATIONAL COMMISSION FOR THE FIGHT AGAINST GENOCIDE