Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye Guverinoma ye yinjizamo bamwe mubari basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe aribo Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe, ibintu byafashwe nk’iturufu ikomeye yo kuzambya amatora yagombaga kuzaba mu mwaka utaha
Ni ibintu byatumye inzego zitandukanye zibivugaho byinshi kuburyo na Sosiyete sivile yo muri Kivu y’amjyepfo isa n’iyahahamutse kubera kwinjizwa muri Guverinoma kw’aba bagabo.
Ni ibintu byatangajwe na Adrien Zawadi, perezida w’ibiro bishinzwe guhuza imiryango itegamiye kuri leta muri Kivu y’amajyepfo, aho yavuze ko gushyirwa muri Guverinoma kw’aba bagabo bishobora kuba ari uburyo ari uburyo Perezida ari kwifashisha kugira ngo abone uko asubika amatora yari ateganijwe umwaka utaha.
Adrien Zawadi yahamagariye iyi Guverinoma guharanira inyungu z’Abanye Congo, kwita ku kibazo cyo guhagarika intambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC no gutegura amatora ateganijwe umwaka utaha.
Yagize Ati: “Abashoboraga kuvuguruza ubutegetsi bwa Thisekedi bose yabashyize muri Guverinoma, kugira ngo abapfuke umunwa, kuko aribo bashoboraga kumutesha umutwe, Akaba ariyo mpamvu yiyemeje kongera kubagarura mu butegetsi bwe”
Abasesenguzi mu bya Politike ndetse n’abagize Sosiyete Sivile bakaba bavuga ko Perezida yabikoze kugira ngo bakorane amanyanga yo kuzambya amatora.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa24, ubwo baganiraga ku matora n’imbogamizi zishobora kubaho bigatuma atagenda neza.”
Uyu muyobozi wa Sosiyete Sivile yahamagariye abaturage bo muri Kivu y’amajyepfo kuba maso kuko ntawamenya icyo uyu mugambi uhatse.
Uwineza Adeline