Tarlki ya 26 Ugushyingo 2019, komite nshingwabikorwa ya RNC , yirukanye Madame Tabita Gwiza Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara,Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro) n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau,.Achille Kamana,Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na MadamuTabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.
Ibi bibaye hasize igihe cy’ukwezi uwari ukuriye iperereza n’ubuvugizi Bwana Jean Paul Turayishimiye asezeye,intangiriro ya byose n’iburarya Ben Rutabana wari ushinzwe kongerera ubushobozi ibikorwa bya RNC.
Aho ruzingiye yaba Ben Rutabana,Jean Paul Turayishimiye na Micombero bagiriye inama y’uko Kayumba Nyanmwasa yavana muramu we Ntwari Frank mu bikorwa by’ihuriro yaba muri politiki na gisilikare Kayumba ntiyabikozwa.
Ubwo hari mu kwezi kwa kwa gatatu 2019 bamwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe niho zacitse kabiri I Minembwe ndetse haba gukozanyaho,RNC/P5 igice kimwe giherera kuri Maj.Mudasiru Habib ikindi giherea kuri Col.Kanyemera ayo makimbirane akaba yaratejwe na Frank Ntwari muramu wa Kayumba kugeza ubwo Kayumba yasabye Maj.Mudasiru kwiyahura akava I Minembwe yerekeza muri Binza ho muri Zone ya Rucuro kugirango biyunge na RUD URUNANA,kuwa 21 Kamena 2019 nibwo bageze iMasisi bahuye n’uruva gusenya inyeshyamba 320 zihasiga ubuzima.
Ben.Rutabana nkuwari ushinzwe kuzahura ibikorwa bya RNC yirengagije amakosa ya Kayumba na muramu we bivugako yari agiye muri Uganda gushaka Abel Kandiho Umuyobozi wa CMI ngamufashe kugangahura RNC,gusa yasanze Kayumba yatanzwe amabwiriza yo kumuta muri yombi amakuru ava kuri bamwe bo muri RNC avugako yaba afungiwe muri ryabagiro rya CMI riri Makindye House.
Kuva muri RNC kwa Tabita Gwiza gusenyuka kwayo
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,nuko k’umunsi w’ejo sa munane yo mu gihugu cy’uBubiligi hateraniye inama y’abagize Komite y’iKigega cyiswe UMURAGE WA RWIGARA ,iki kigega kikaba cyinjizaga hafi 70% by’ingengo y’imari RNC yakoreshyaga hakaba hafashwe umwanzuro wo guhagarika inkunga zose zajyaga muri RNC,bivuze ko byinshi mu bikorwa RNC yakoreshyaga bigeye guhagarara,dore ko Tabita Gwiza ariwe wari ugihagarariye Ben Rutabana akaba ari we wakusanyaga inkunga.
Iyo urebye amakimbirane ari mu ihuriro rya RNC usanga igeze kundunduro yo guhirima,umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’uRwanda Kazigaba Andre mu kiganiro yagiranye na Radio Inyenyeri yasabye abanyarwanda bateraga inkunga uyu mutwe ko amafaranga bayashyira mu bindi bikorwa ko RNC isigaye ari igiporoporo.
Mwizerwa Ally