Kuva Covid -19 igaragara mu Rwanda bwa mbere mu Werurwe 2020, U Rwanda rugatangaza guma mu rugo ya mbere abacuruzi banini n’abato bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye harimwo no kwishyura abakozi badakora.
Habimana Fulgence, Umuyobozi w’uruganda Salama Machine Ltd rutunganya Ibiryamirwa (Matera) , birimo Relax Foam, Dada mattress na Salam Foam, avuga ko bagize ibibazo kimwe n’izindi nganda, ati” Muri guma mu rugo Ntitwakoraga kandi twagombaga guhemba abakozi bacu, twagize igihombo abakiriya bacu bagaragabanuka cyane bagera kuri 50% by’abo twari dusanganwe “.
Habimana Akomeza avuga ko n’ubwo bahuye n’igihombo, ubu hari byinshi bagezeho mu myaka itanu ishize batangiye gukora Matera, ati :”Twatanze imirimo ku bakozi. Twatangiranye abakozi 14 none Ubu tumaze gutanga imirimo ku bakozi bangana na 55 , bose tubashakira ubwishingizi bw’buzima n’ibindi biteganirizwa umukozi uri mu kazi “.
Ibi abihuza na mugenzi we Mutuyemungu Fulgence, Umuyobozi wa Hi-Ponctual Food , ikora imigati ikayigurisha mu maguriro y’ibyo kurya (Alimentation) , avuga ko batangiye gukora mu Nyakanga 2020 mu bihe bitoroshye bya Covid-19 ngo hakabaho ikibazo cyo kubura abakiriya kubera ko ababaguriraga bamwe bari batagifite akazi, ati:”Guma mu rugo ya Kabiri yasubije imirikorere yacu inyuma bituma tujya mu gihombo kuko hasigaye hakora abakozi bake kandi dusabwa kubishyura bose kugirango nabo bashobore kubaho”.
Bavuga ko n’ubwo bahuye n’igihombo batewe na Covid -19 bitazakoma mu nkokora intego bari bariyemeje
Butera Clement, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’abakozi (Manager) mu ruganda Salam Machine, avuga ko kuva uru ruganda rwatangira mu mwaka wa 2014, batangiye bafite intego yo gukora Matera bagahaza isoko rwo mu Rwanda ndetse ngo bakanasagurira isoko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Butera, ati:” Twangiye dukorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, Nyabugogo ( Munsi y’Inkundamahoro! Ariko Ubu turishimira ko twiyubakiye uruganda rugezweho ruri ku rwego Muzamahanga ruherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana aho ubu twatangiye kwakirira abakiriya bacu”.
Akomeza avuga ko mu mishinga minini uru ruganda rufite harimwo kuzashyira imbaraga mu Guha abanyarwanda Ibiryamirwa byiza, kohereza Matera nyinshi ku isoko ryo Muri Afurika y’uburasirazuba (Trade Export) no kongerera abakozi b’uruganda ubumenyi buri ku rwego Muzamahanga, ati:”Bizatuma dutanga imirimo myinshi mu rwego rwo gufatanya na Leta kugabanya ubushomeri”.
Mutuyemungu Fulgence,Umuyobozi wa Hi-Ponctual Food, avuga ko n’ubwo bahuye n’igihombo bafite intego yo kugumya gutanga serivise nziza ku bakiriya babagana, gukomeza gukora udushya, kwagura ubucuruzi hirya no hino mu gihugu ariko ngo ibi bikazakorwa icyorezo cya Covid -19 cyaragabanutse.
Zimwe mu mbogamizi aba bacuruzi bahuye nazo
Aba bacuruzi bavuga ko bagize igihombo cyatewe na Covid -19 cyane cyane mu bihe bya Guma mu Rugo zirimwo guhemba abakozi mu gihe cy’amezi ane (4) , kutazira rimwe kw’abakozi bari basanzwe bakora kubera amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 no kudakora neza igenamigambi rihagije bikanga ko basubira Muri Guma mu rugo.
Inganda nini n’into zagize igihombo gikomoka kuri Covid -19 , ariko mu rwego rwo kuzifasha kuzahura ubukungu Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho ikigega cy’umwihariko kibafasha kongera kwisuganya.
Nkundiye Eric Bertrand