Padiri Nahimana Thomas akomeje kurangwa n’udushya no guhimba amayeri agamije kwibonera amafaranga mu Banyarwanda baba muri opozisiyo ikorera hanze.
Kuri iyi nshuro yashyize hanze uburyo Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagomba kuzuza imyirondoro yabo kugirango babashe kubona uruhushya rw’inzira(Passport) ngo iteganywa gutangwa na Guverinoma ye avugako ikorera mu buhungiro.
Akomeza avuga ko abo bireba ari Abanyarwanda baba muri opozisiyo ikorera hanze we avuga ko badafite igihugu bakaba bagomba kuzuza imyirondoro yabo arangije abaha nimero ya Konti ya Banki bagomba gushyiraho amafaranga yo kugura iyo Pasiporo.
Ibi ariko bifatwa nk’ ubujura bukabije kuko ku Isi yose ibi byangombwa bitangwa n’ibigo bya Leta zemewe n’amategeko bishinzwe abanjira n’abasohoka cyangwa ibihugu byakiriye impunzi bikagirana amasezerano na UNHCR.
Andre Kazigaba nawe ubarizwa mu mitwe irwanya u Rwanda akibona ubu bujura bwa Padiri Nahimana yibajije ibibazo byakibwazwa n’abandi bantu bashishoza muri Opozisiyo. Bimwe muri ibi bibazo ni ibi bikurikira: Ese Padiri Nahimana hari amasezerano yagiranye na UNHCR? Ategeka se ikihe gihugu? Ni ibihe bihugu se bimwemera nka Perezida w’u Rwanda? Yatowe se nande? Ninde se wamutoye ngo ahagararire impunzi? Ubwo nabwo ni ubujura bushukana kandi bukabije Abanyarwanda baba muri opozisiyo ikorera hanze bagomba kwitondera.
Hategekimana Claude
Padri Ndahimana arabashukaa ibyo yavuze mbere Niki kizima umuntu yafata nkukuri numutekamuta mutwe abamurinyuma nibashishoze bamwigarike.