Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga, uko bwije uko bucyeye ntibabura kuryana hagati yabo ubwabo, binatuma badashobora kugera ku cyo bavuga ko baharanira, ubu hagezweho imvugo yo kwita bamwe ‘Abavantara’ bashaka kuvuga abahoze muri RPF-Inkotanyi.
Muri iyi minsi mu Banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hadutse indi mvugo benshi babona ko ari irindi vangura n’amacakubiri by’ubundi bwoko.
Iyi mvugo benshi bita amacakubiri ndetse bakanayamaganira kure, irimo irakoreshwa na bamwe mu bantu baba muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze bashaka kuvuga “Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bw’aba Parmehutu bakaza gutahuka mu 1994 nyuma yaho FPR Inkotanyi yari imaze gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu.”
Ibi bikaba ntakindi bagamije usibye kuvangura Abanyarwanda bashingiye aho baturutse n’amateka yabo.
Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’intebe wa Guverinoma yo mu buhungiro na Padiri Nahiimana Thomas na we uvuga ko ari Perezida w’iyo guverinoma bakaba bazwiho kugira imvugo zihembera amacakubiri ni bo bakunze kumvikana bakoresha iyo mvugo kenshi. Kuri bo ntibemera ko abo bantu ari Abanyarwanda nk’uko iyo mvugo ibisobanura.
Bakunze kwibasira cyane abantu bahoze muri FPR-Inkotanyi n’abandi batakiyibarizwamo by’umwihariko abo muri RNC.
Iyi mikorerere yo kwibasira abantu ubaziza aho baturutse cyangwa amateka yabo ushaka kubambura Ubunyarwanda, ni indi sura nshya y’amacakubiri ikomeje kwimakazwa n’abantu baba muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze, ibintu benshi bemeza ko ari imvugo ishingiye ku Rwango, ivangura bimaze kuba indwara ya Karande muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze.
Ibi kandi byongeye kuzamura umwuka mubi mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuko abo muri RNC batishimiye iyi mvugo ikoreshwa na bagenzi babo aho abantu nka ba Padiri nahimana, Gaspard Musabyimana, Jean Paul Ntagara n’abandi bakunze kwita abantu bo muri RNC ko ari abavantara ngo kuko na bo bahoze muri FPR ndetse ngo bakaba na bo baravuye muri Uganda.
Kuba opozisiyo ikifitemo imigenzo y’amacakubiri, ni cyo gituma idatera intambwe, kubera ko igikerakera mu buryo bubiri bubusanye ndetse bikaba kuyizahaza.
Ibi bice bibiri bihabanye mu myumvire, nta kindi cyabafasha koroherana no kubakira hamwe, uretse kwemera amateka, kubera ko nta kundi twayagira.
N’ubwo ibi bice byose bivuga ko birwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, opozisiyo nyarwanda yabaye nka za ‘senene’ Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga, zaryaniye mu ishashi biratinda, bahora bishishanya hagati yabo bapfa amoko n’aho baturutse .
Gen James Kabarebe we yigeze kuvuga ko n’uwababwira ko ubutegetsi buhari i Kigali, bagatega indege imwe, yabageza i Kigali ntawo kubara inkuru ugihumeka kuko baba bamaranye.
Nk’urugero, muri Gicurasi 2020 havutse ikiswe ikiraro, Rwanda Bridges Builders (RBB) cyari gihuriyemo amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera mu mahanga.
Muri Nzeri umwaka wa 2020 icyo kiraro cyari cyamaze kurindimuka kubera wa mwiryane, irondamoko n’ibindi. Icyasenye ikiraro ni ‘ukutumvikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Gilbert Mwenedata, Charllotte Mukankusi n’abandi bari bahagarariye RNC ndetse bari mu buyobozi bw’icyo kiswi ikiraro, bakuyemo akabo karenge bavuga ko ntaho kigana kubera kuganzwa n’amajwi y’abagifite ingengabitekerezo ya Hutu Power .
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM