Kayumba Rugema wahoze mu ngabo za RPA nyuma akaza kuyoboka umutwe urwanya Leta y’u Rwanda RNC ishami rya Uganda akaza kwitandukanya nawe nyuma y’igihe ari mu rugamba rwo rwo gusenya abayoboke ba RNC ashingiye ku makuru yita ukuri nk’umuntu wayibayemo,akavuga ko hari itsinda ry’abari muri RNC ribeshejweho no gucinya inkoro kuri Kayumba Nyamwasa kubwo guharanira ko iminsi ya kwicuma.
Aba ngo barangwa no kogeza ibikorwa n’imyanzuro ya Kyumba Nyamwasa uko yaba iri kose birengagije ko nabo ari ejo.
Rugema yanenze cyane Nyarwaya Dike wiyise Ali Abdulkarim ku mvugo ye ishimagiza RNC ubwo Kayumba Nyamwasa yirukanaga Benoit Umuhoza ku mwanya wa wo guhagararira iryo shyaka mu gihugu cy’u Bufaransa.
Umuhoza Benoit amaze kwirukanwa,Ali Abdukarim abinyujije kuri radiyo itahuka yagize ati ” RNC ni inzoka yiyuburura igashibukana ubukana yahoranye.”
Kayumba Rugema binyujije kuri Radiyo IVOMO yamubwiye Ali Abdoulkarim ko impamvu yavuze atya, ari uko asanzwe ari yarahakwaga kuri Kayumba Nyamwasa kuva kera akiri no muri RDF, akaba ari nawe wahawe ikiraka cyo gucunga imwe mu mitungo ye.
Ngo ibyo yavuze byo kwiyuburura nk’inzoka ari amayeri RNC ya Kayumba Nyamwasa iri gukoresha kugirango abayoboke bongere batange imisanzu nyuma y’aho bayihagaritse kubera icyo bise amanyanga mu ikoreshwa ryayo ya Nyamwasa n’agatsiko ke.
Yagize ati:” Abdul Karimu yakunze kurangwa no guhakwa kuri Kayumba Nyamwasa kuko kuva kera yahoze ari umwikorezi w’inkono y’itabi ya Kayumba Nyamwasa ,akaba ari nawe umucungira imitungo ye iba mu bwongereza. Naho Ibyo kuvuga ngo mwongeye mwiyuburuye, ngo abantu bongere babahe imisanzu ngo mwaje mufite imbaraga murakomeye, ni ukujijisha abatabazi.”
Rugema Kayumba akomeza ashinja Nyarwaya Dike Alias Ali Abdulkarim kugambanira abandi bayoboke ba RNC batahwenye kunenga ku mugaragaro imiyoborere n’imikorere ya RNC ashingiye nanone ko Ali Abdulkarim ubwo yagiranaga ikiganiro n’abandi bantu bagize agatsiko ka RNC ya Kayumba Nyamwasa yumvikanye avuga ko bamwe mu bayoboke ba RNC hirya no hino bagiye bagira imyitwarire mibi no kutubaha umuyobozi wabo ngo bagamije gusenya no kudindiza ihuriro.
Rugema avuga ko imvugo nk’iyi yayivuze yirengagije amakosa n’amanyanga akorwa na sebuja Kayumba Nyamwasa yongera ho ko iyi mvugo igamije gushumuriza abantu abandi cyangwa se kugambanira bagenzi be ndetse ko n’ubwo ateruye ngo avuge amazina yabo bayoboke ,ngo abo baganiraga bari babiziranyeho.
Yagize ati:” Twizereko abo yavugaga biyizi, kugirango na bo batazarigiswa nka Ben Rutabana, kuko nawe yarigishijwe barabanje kumuvugaho amagambo nk’aya y’ubugambanyi no kumwangisha abayoboke nyuma y’uko hari ibyo atumvikanagaho na Kayumba Nyamwasa.
Rugema Kayumba akomeza avuga ko abayoboke ba RNC batagomba guha agaciro imvugo zikocamye zuzuyemo urwango n’ubugambanyi za Ali Abdulkarim n’abandi bantu nka Epimaque Ntamushobora, Frank Ntwari , Gervais Condo, n’abandi bacye barimo benewabo banagize agatsiko gashigikiye umujyo uyobye Kayumba Nyamwasa ayoboyemo ishyaka RNC.
Avuga ko iby’uwo mujyo byatahuwe.Ati:”Ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe kandi impyisi ikurira umwana ikakurusha kurakari.”
Amanyanga mu kwigwizaho ibitabagewe ngo si iby’ubu
Kayumba Rugema yavuze ko ibyo AdulKarim avuga ari ukwanga guta imbehe ye yahoranye kuva kera akiri no mu Rwanda. Aha yagarutse ku Mateka yaranze imikoranire ye na Kayumba Nyamwasa kuva kera , maze avuga ko ariyo mpamvu yakomeje kw’igira umugaragu w’umuhanga mu guhakwa kuri sebuja Nyamwasa .
Rugema avuga ko mu mwaka wa 1994 RPA imaze igihe gito itsinze urugamba abasirikare batangiye gupangirwa inyama zo kurya maze Kayumba Nyamwasa aha Ali Abdulakrim isoko ryo kugemurira abasirikare inyama n’ibitunguru.ngo iryo soko ryiswe irya Abdulkarim nyamara atari irye ahubwo ari business ya Kayumba Nyamwasa binyuze mu manyanga yo gutanga isoko kuko yakoresheje Addulkarim mu kuryiyitirira hanyuma we akajya amugenera igihembo.
Ngo izo nyama n’ibitunguru bajyaga kubigurira Uganda Kandi mu Rwanda bihari ari ukugirango bakuremo akayabo k’amafaranga ndetse aha ngo niho Kayumba yakuye amafaranga yo kugura inzu mu gihugu cy’Ubwongereza.
Ubwo Gen. James Kabarebe yasimburaga Kayumba Nyamwasa ku mwanya w’umugaba w’ingabo yahise atahura ayo manyanga niko guhita ahagarika iryo soko . Ibi ngo byatumye Ali Abdul Karim na sebuja bivumbura maze Addulkarim ahita atorokera mu bwongereza abifashijwemo na sebuja Kayumba Nyamwasa kugirango basibanganye ibimenuetso dore ko batinyaga ko bazaryozwa amanyanga bari bakoranye bombi .
Akigera mu bwongereza Kayumba Nyamwasa yahise amuha ikindi kiraka cyo kumucungira imitungo ye yari amaze kugura yo. Kuva icyo gihe Abdulkarim yakomeje gufata Nyamwasa nka sebuja kugeza magingo aya.
Rugema Kayumba yagize ati:” Kubona umuntu nka Abdulkarim akomeza kwitsirita kuri Kayumba Kandi azi uwariwe abandi bayoboke ba RNC bazakomeza kumufata nk’umugambanyi kuko Kayumba nawe asanzwe ari umugambanyi n’umwicanyi. Ibyo Kayumba akomeza kubabeshya ngo azabacyura ni ikinyoma kuko uko muzi ntiyabishobora . Azabacyura se we ari uwuhe? Azabacyura kwande se? General utagira na paratuni y’abasirikare .mureke kubeshya abantu.”
Kayumba Rugema ni umwe mu bantu bahoze ari inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa ndetse akaba yari umwe mu bantu bayoboye ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda mu gihugu cya Uganda aho yakoranaga bya hafi na CMI. nyuma y’aho yaje kwitandukanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa kimwe n’abandi benshi nka Jean Paul Turayishimiye, Lea Karegeya n’abandi. Kuri ubu akaba yaravuye Uganda akerekeza i Burayi mu Gihugu cya Noruveje kubera gutinya ko yagambanirwa n’uwahoze ari sebuja Kayumba nyamwasa.
HATEGEKIMANA Claude