Cassien Ntamuhanga wa RANP ABARYANKUNA yamaganiwe kure nabo muri opozisiyo kubera filimi mbarankuru yatekinikiye Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana
Hasize iminsi igera muri itatu Ntamuhanga Cassien ari kurwana inkundura kugirango abe yafasha Kayumba Nyamwasa gukurwaho amaraso ya Ben Rutabana n’izindi nzirakarengane, aho twavuga nka Ben Rutabana, Ntabana Aime, Nkubana Emmanuel uzwi nka Kadogo, Rwahama Faustin, Mafurebo Bosco Shyirambere Elyse n’abandi benshi bagiye bicwa ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa afatanyije na Frank Ntwari muramu we ari nacyo gitumye RNC isenyuka cyane ko ab’ingenzi bamaze kuvanamo akabo karenge nka Jean Paul Turayishimiye na Lea Karegeya n’abandi.
Utarabashije kubererekera Kayumba Nyamwasa ngo abigendemo gahoro yarishwe abandi barirukanwa ni muri urwo rwego umuhanzi Ben Rutabana utaravugaga rumwe na Kayumba yagambaniwe aburirwa irengero, mu binyamakuru bitandukanye haciyemo inkuru nyinshi ku bijyanye n’uku gusubiranamo, ndetse mu magambo adaciye ku ruhande yaba umuryango wa Ben Rutabana n’abanyamategeko bamaze gutangatanga Kayumba Nyamwasa yaba mu butabera bwa Afurika y’epfo ndetse na Uganda hose barashaka ko Kayumba agezwa imbere y’ubutabera.
Kayumba nawe mu kwirwanaho yifashishije Ntamuhanga Cassien wiyita Mushambo ku mbuga nkoranyambaga batangiza urugamba rwo kwikuraho amaraso ya Ben Rutabana agashyirwa ku mutwe wa Jean Paul Turayishimiye na Leta y’u Rwanda, nyamara birengagije icyemezo cya Perezida w’urukiko gihatira abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda kwitaba ubutabera kugirango berekane Ben Rutabana ari muzima cyangwa yapfuye.
Mu nkuru ya none urubuga rwa Ntamuhanga Cassien abaryankuna.com, yerekanako Jean Paul Turayishimiye yavuganye n’umwe mu basilikare b’u Rwanda akemeza n’amagambo yavugiwe kuri telephone, ukibaza ese Ntamuhanga we yarihe abyumva? muri iyi mvugo agaragaza kugenda yinyuramo aho avuga Col.Richard ubundi akavuga Maj.Eric Richard ibi nabyo birerekana ko inkuru ihimbye, ibi rero byerekanye ko Ntamuhanga Cassien ari ku kiraka nkuko yasubijwe na bamwe birirwa ku mbuga nkoranyambaga zirwanya Leta y’u Rwanda.
Uwiyise Carpophore Rwirangira kuri facebook yagize ati: ibintu byaraye bisohowe n’abaryankuna birerekana ko ari strategy nshya ya Kayumba, naho uwiyita William Anthony nawe kurubuga rwa facebook yagize ati: Ntamuhanga Cassien niba abaryankuna bariho nibakwirukane, uwitwa Jeanne Mukamurenzi ati: ibyo ntibigira Kayumba umwere kuko n’umuryango wabimuhamije biratuma abanyarwanda batakariza abaryankuna icyizere.
Uwiyise Kamanzi ati:uyu mwaka urarangira abiyitaga opozisiyo bagaragaye; ati burya bishyira kera koko umuntu akiyerekana ,iyo usesenguye amagambo n’ibitekerezo byasizwe kuri iyi nkuru mpimbano usanga Ntamuhanga Cassien wagiye ukunda kwigaragaza mu itangazamakuru, birangiye ahataye ibaba, nkuko twabivuze mu nkuru y’ubusize. Ntamuhanga yemerewe igihembo cyo gusimbura Ndayizeye Serge wa Radio itahuka usanzwe uhembwa akayabo ka 200$.
Abakurikiranira hafi ibya politiki basanga Umunyamakuru Ntamuhanga ari kugerageza uko ashoboye ngo avane Kayumba Nyamwasa mu gisebo no gusibanganya ibimenyetso, ariko benshi beruriye uyu munyamakuru ko nta na kimwe yakora ngo agire Kayumba umwere kereka amubatirishije amazi ashyushye, ikindi ni uko bashaka kubishyira kuri Jean Paul Turayishimiye wari ukuriye ubutasi muri RNC, mu kiganiro Uyu munsi na Jean Paul akora buri munsi Bwana Jean Paul ashinja Sebuja Kayumba ko ariwe wenyine ufite urufunguzo ku kibazo cya Ben Rutabana.
Mwizerwa Ally