Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2020, Urukiko rukuru Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega na Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye bahoze muri FDLR.
Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR, kuri uyu munsi ubu baburanishijwe mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.
Urubanza rwabo mu mizi rwari rwasubitswe mu kwezi kwa mbere tariki 30 uyu mwaka, bataburanye aho bari basabye igihe cyo kwiga ku bimenyetso bishya bavuga ko biri mu byo bashinjwa.
Aba bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara no kurema umutwe w’Ingabo utemewe n’ibindi.
Mu iburanisha uyu munsi Lt Col Jean Pierre Nsekanabo Abega yarezwe ibyaha bitandatu naho Ignace Nkaka aregwa ibyaha birindwi.
Ibyaha barezwe bahuriyeho birimo :Ubugambanyi, kurema no kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi, iterabwoba n’ibindi.
Bwana Nkaka kuri we hiyongeraho icyaha cy’icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu mahanga.
Aba bagabo kandi bashinjwa kwica abaturage mu ntambara y’abacengezi aho ngo banangije ibikorwa by’abaturage. Aha Umushinjacyaha yavuze inkambi y’impunzi ya Mudende hishwe 200, ubwicanyi bwabereye ku ruganda rwa pfunda n’ahandi.
Ubushinjacyaha bukavuga ko aba bagabo bakwiye kuryozwa ibyaha bakoze kuko bagiye mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda bazi neza ibyo ukora, kandi ko bagomba kubazwa ibyabereye muri FDLR byose kuva bajyamo kugeza bafashwe kuko bari abizerwa ari n’abayobozi.
Aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018.
Ubushinjacyaha mu Rwanda buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe wa RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
Iburanisha ry’uyu munsi ryasojwe ubushinjacyaha bwihariye umwanya, urubanza rukazasubukurwa ku wa 16 Mata 2020 Ubushinjacyaha bukomeza kugaragaza ibimenyetso bw’ibyaha bubarega.
NYUZAHAYO Norbert