Larousse yemeye gukosora inyandiko yanenzwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwunganizi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), Me Gisagara Richard, yavuze ko ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi ikomeye mu Bufaransa, Éditions Larousse, bwemeye gukosora imvugo bwakoresheje mu nkoranyamagambo yabwo, ko mu Rwanda habaye intambara hagati y’amoko.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Me Gisagara yavuze ko mu gisubizo bamuhaye ku ibaruwa yabandikiye, ubuyobozi bwa Larousse “bwiyemeje ko bugiye guhindura ibyanditswe muri iki gitabo kigenewe urubyiruko noneho bugakoresha ijambo nyir’izina, ‘jenoside yakorewe Abatutsi’ mu gitabo kindi kigiye gusohoka.”
Imvugo yanenzwe bikomeye yakoreshejwe mu nkoranyamagambo ya Larousse Junior. Iyo nyandiko y’umwaka wa 2020, aho iyo abanditsi iyo igeze ku Rwanda, basobanura ingano yarwo, umurwa mukuru, abaturage n’aho ruherereye, ariko hasi bakagira bati “icyo gihugu kimwe n’u Burundi, cyashegeshwe n’intambara hagati y’ibice bibiri by’abaturage bakigize, Abahutu n’Abatutsi.”
Me Gisagara avuga ko nubwo yishimiye icyo cyemezo cya Larousse cyo guhindura imvugo, atanyuzwe na gato n’ibisobanuro ubuyobozi bwatanze, ko bwahisemo kudakoresha ijambo jenoside, “Ngo kuko ari igitabo kigenewe abana b’imyaka irindwi kugera ku 11,” bityo ngo ntibabasha kumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Me Gisagara yakomeje ati “Mu kinyarwanda bavuga ko umwana apfa mu iterura. Ntabwo rero watangira umubwira ibinyoma ngo wizere ko uzabihindura amaze gukura.”
Yavuze ko agiye kungurana ibitekerezo n’abayobozi ba CRF ngo barebe niba bemera ibyo bisobanuro bya Larousse cyangwa niba bafata izindi ngamba, cyane cyane ko indi nkoranyamagambo nshya ya Larousse ishobora gusohoka mu mwaka utaha.
Byaba bivuze ko abana bose bazaba basoma iyo iri kugurishwa, bagakomeza guhabwa “izi nyigisho zinyuranye n’ukuri. Ni ibintu bibabje bigomba kwamaganwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aheruka kuvuga ko mu Bufaransa atari ubwa mbere ibikorwa byo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa n’abantu ku giti cyabo, bityo uburyo bazemera gukosora ibyo bakoze bizagaragaza icyemezo cya nyuma kizafatwa.
Ati “Nibakomeza gutsimbarara kuri iyo nyito [bazajyanwa mu nkiko] kuko mu Bufaransa bwose itegeko rihari ryemera ko umuntu ku giti cye, umuryango, ishyirahamwe ndetse n’urundi rwego rwose, rushobora gutanga ikirego rushingiye ku gihari.”
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, umwanditsi Charles Onana ukomoka muri Cameroun, nawe yarezwe mu butabera bwo mu Bufaransa n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, kubera ibikorwa bye byo guhakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwanditsi