Madame Lea Karegeya wahoze akuriye akanama k’inararibonye mu ihuriro rya RNC hamwe na Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuvugizi w’iri huriro, aba bombi kandi bakaba barafatwaga nk’inkingi za mwamba ariko nyuma bakaza kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa bamushinja kubayoboza igitugu.
Aba bombi batangiye umugambi wo kwiyegereza abanyamuryango b’impuzamashyaka ya P5 mu rwego rwo guhangana na Kayumba Nyamwasa ndetse no kubakangurira biciye mu biganiro barimo bagirana n’aba bayoboke kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa.
Amakuru dukura ku rubuga nkoranyambaga bise P5 igizwe n’amashyaka 5 ariyo RNC, PS Imberakuri, FDI Inkingi, AMAHORO-PC na PDP-Imanzi yishyize hamwe kugira ngo arwanye ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko kuri ubu Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye batangije umushinga ndetse n’ubukangurambaga bwo kwigarurira abayoboke ba RNC, FDU Inkingi na PS Imberakuri babasaba kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa ndetse n’ihuriro rya RNC by’umwihariko.
Iki gikorwa cya Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye bagitangirije mu bihugu by’Iburayi bahereye mu Busuwisi , Canada ndetse na Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho Bari kubifashwamo bya hafi na bamwe mu bagize umuryango wa Ben Rutabana, inshuti ze ndetse n’abaheruka kweguzwa na Kayumba cyane cyane ababarizwaga muri komite y’ikiswe intara ya Canada mu byo bo bise ko bitakurikije amategeko agenga RNC .
Mu byo bakomeje kumvisha aba bayoboke b’impuzamashyaka ya P5 ni ukutajya inyuma ya Kayumba aho bemeza ko ari uguta umwanya w’ubusa no gukomeza kugana icuraburindi, umugambi wabo ngo akaba ari ugutangiza ishyaka ritabogama kandi rikorera mu mucyo ndetse ngo ridafite aho rihuriye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Muri iyi gahunda yo kurwanya Kayumba ku mugaragaro nk’uko babitangaza, baragenda bagaragariza abayoboke b’impuzamashyaka ya P5 uko Kayumba yajambije ihuriro ryabo akoresheje igitugu cya Gisirikare, kurema akazu , gukoresha imisanzu y’abanyamuryango mu nyungu ze bwite, kudaha agaciro ibitekerezo by’abandi bayobozi.
Ariko bakavuga ko igikomeje gutera amakenga ari ukugambanira abo basangiye ubuyobozi, babagaragariza imvo n’imvano y’ishimutwa rya Rutabana n’uko Kayumba yabigizemo uruhare, ibintu bo bafata nk’impamvu nyamukuru yo kwitandukanya nawe ndetse no gusesa ikiswe P5 dore ko bavuga ko kuri ubu nta tandukaniro riri hagati ya P5 na RNC.
Hari hashize igihe gito bimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda havugwa ko Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye bari kunoza umugambi wo kwitandukanya na RNC burundu bitewe n’ibibazo bimaze igihe byarashegeshe RNC, Aho bashinja Kayumba kuba nyirabayazana wabyo.
Aba bombi kandi bakaba bari baherutse kwandikira Kayumba ibaruwa imumenyesha ko agomba kwegura mu maguru mashya akava muri komite nyobozi ya RNC ibintu benshi bavuga ko atapfa kwemera.
Umugambi wa Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimye bawutangiye nyuma yaho bagiranye ibibazo na Kayumba bashinja ko ariwe wacuze imigambi yose yo gushimuta Ben Rutabana kuberako ko yakundaga kugaragariza sebuja Kayumva ko adashigikiye imikorere ye.
HATEGEKIMANA Jean Claude