Abigaragambya babarirwa muri za mirongo binjiye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Liban, mu myigaragambyo migari barimo kubera iturika rikaze ryo ku wa kabiri ryishe abantu batari munsi ya 158.
Ababarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo migari yateganyijwe, ariko habaye ibikorwa by’urugomo, polisi irasa imyuka iryana mu maso ku bigaragambya bayiteye amabuye.
Hari n’amakuru yuko amasasu arimo kumvikana rwagati muri Beirut mu gace kazwi nka Martyrs’ Square.
Abanya-Liban benshi bafite umujinya utewe nuko iryo turika ry’ikinyabutabire cya ‘nitrate d’ammonium’ (nitrate ammonium), gipima toni 2,750, ritaburijwemo.
Uko guturika ko ku cyambu cyo mu murwa mukuru Beirut kwangije ibice by’uyu mujyi, kubyutsa uburakari bwari busanzweho bw’icyo benshi babona nk’ubutegetsi budashoboye kandi bwamunzwe na ruswa.
Ariko hari ukutizera ubutegetsi kwinshi muri Liban, aho mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana leta, yatewe n’izahara ry’ubukungu ndetse no guta agaciro kw’ifaranga.
Mu minsi micye ishize, abaminisitiri babiri bagerageje gusura ibice byangijwe bikomeye n’uko guturika bamaganiwe kure n’abaturage.
Fares Halabi, impirimbanyi ifite imyaka 28 y’amavuko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:
“Nyuma y’iminsi itatu yo gusukura, gukuraho ibisigazwa no gukomba ibisebe byacu… igihe kirageze ngo uburakari bwacu tubusohore ndetse tubahane [abategetsi]”.
Uko guturika kwangije ingo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Beirut
Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya batera amabuye, bagerageje kurenga ikizibira umuhanda polisi yari yashyizeho kibuza kugera ku nyubako inteko ishingamategeko ikoreramo.
Uretse kugaragaza uburakari bwabo, uru rugendo rw’abigaragambya runagamije kwibuka abazize iryo turika, ryakomerekeje abagera ku 6000, nkuko imibare ihari kugeza ubu ibigaragaza. Abarenga 300,000 basigaye iheruheru, ntaho bafite ho kuba.
Perezida Michel Aoun wa Liban yanze ubusabe bw’iperereza mpuzamahanga kuri iryo turika ryo ku wa kabiri.
Yavuze ko abategetsi ba Liban ubwabo bazagenzura niba uko guturika kwaratewe no “kwivanga guturutse hanze”, nk’urugero igisasu cya bombe.
Ndacyayisenga Jerome