Leta nshya iyoboye iguhugu cya Niger yatangarije intumwa za CEDEAO zari ziteguye kugirira uruzinduko mu gihugu cyabo ko badashobora kwakirwa muri iki gihugu kuko batishimiwe kandi n’umutekano wabo uklaba ushobora kuba waba uteri mwiza.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bukuru buyobowe na Jenerali Abdourahmane Tchiani ,ubwo batangazaga ko abaturage bo muri Niger bababajwe cyane n’ibihano uyu muryango wafatiye igihugu cyabo kuburyo kwakira intumwa z’uyu muryango nta n’umwe wabyishimira.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba CEDEAO/ECOWAS wagombaga kohereza abadiplomate bawo muri Niger ,ndetse bakaba bari kuhahurira, n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika AU/UA ndetse n’iz’umuryango w’Abibumbye ONU/UN.
Izi ntumwa zagombaga kuba zaraye zigeze Niamey muri Niger kuri uyu wa 08 Kanama kugira ngo baganire n’abahiritse ubutegetsi.
Abagize Leta iriho babwiye CEDEAO ko ibihano uwo muryango wafatiye Niger n’inkeke yo kugabwaho ibitero na CEDEAO byateje uburakari mu baturage, bityo rero ko izo ntumwa zidashobora kwakirwa mu ituze no mu mutekano.Bongeyeho ko imipaka ya Niger yo ku butaka no mu kirere ifunze.
Amakuru ava mu murwa mukuru Niamey wa Niger avuga ko abantu benshi bakiriye neza iryo hirikwa ry’ubutegetsi bavuga ko ari impinduka nziza, nubwo Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, yari yatowe mu buryo bunyuze muri demokarasi.
Let zunze ubumwe z’Amererika zakunze gusakuza zivuga ko iki gihugu ni kiramuka cyakiriye Wagner kizahita gifatiranwa n’Uburusiya.
Amerika yaburiye ko hari ibyago ko itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya rizafatirana uko ibintu bimeze ubu muri Niger, rikabyungukiramo.