Leta ya Cameroun yasobanuye iby’ubuzima bwa perezida Paul Biya uko buhagaze muri iki gihe byari byavuzwe ko atakibarizwa mu isi y’abazima.
Kuri iki cyumweru impaka zari zose hirya no hino muri Afurika ku bijyanye n’ibura rya perezida wa Cameroon Paul Biya umukambwe w’imyaka 91 y’amavuko.
Mu itangazo Guverinoma ya Cameroun cyashize hanze ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, aho rigaragaza ko uyu munyacyubahiro ubuzima bwe buhagaze neza, nyuma y’iminsi ingana n’ukwezi atagaragara mu ruhame.
Ibiro bya perezida wa Cameroun, byasohoye itangazo rigira riti: “Biya ameze neza, ahubwo turamaganira kure abakunze gushyira akarimi kabo hejuru bagatangaza ibyo badafitiye ibihamya”.
Iri tangazo rigiye hanze mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Cameroun, hamwe n’amashyirahamwe y’abikorera ku giti cyabo, bari bamaze iminsi babaza uko ubuzima bwa Paul Biya bwifashe muri iki gihe. Ndetse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru hari amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo yitabye Imana, ariko ntibyari ukuri nk’uko Leta ya Cameroun ikomeje ku bivuga.
Irindi tangazo umuvugizi wa Leta ya Cameroun René Sadi aheruka gushyira ahagaragara ryavuga ko Biya ari gusubira mu gihugu mu minsi mike irimbere. Aha yari yimye agaciro abavuga ko ubuzima bwa Biya bumeze nabi.
Ibi bihuha ahanini byatewe nuko yari amaze ukwezi kose atagaragara dore ko ataniyabiriye inama y’ibihugu bikoresha uririmi rw’igifaransa.igihugu cya Cameroon gihanganye no guhashya urugomo rwabajihadiste bakikijebikiyaga cya tchad kinahanganye nikibazo gikomeye kugaragara mu turere twabavuga uririmi rw’icyongereza.
Paul Biya amaze imyaka 42 ku ngoma muri Cameroun, ni nawe perezida wa mbere ufite imyaka y’ubukure mu bandi bakuru b’ibihugu byo ku mu gabane wa Afrika, ndetse kandi akaba n’uwakabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi, nyuma ya Teodoro Obeang Nguema wo mu gihugu cya Guinée.
Perezida Biya manda ye y’imyaka irindwi izarangira mu 2025. Bamwe mu baturage bibaza icyo atekereza ku matora yicyo gihe cyangwa ku bazamusimbura cyane ko ngo Uyu musaza akunda kugira ibye amabanga.
Abashyigikiye umuyobozi bwe banafite intumbero mu muhungu we Frankc Biya w’umucuruzi n’ubwo Frankc atigeze agaragaza ko ashishikajwe na politike.
Gusa abatavuga rumwe na we bo basanga igihe kigeze ngo Cameroon iyoborwe n’abafite amaraso yubuto ngo bashobore kugeza iki gihugu ku iterambere ryihuse.
Igihugu cya Cameroun cyakunze kugaragaramo ubushyamirane bwabadashaka ubutegetsi bwe, byanahitanye ubuzima bwabatari bake mu majyepfo y’iki gihugu.
Rwanda tribune.com