Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyikomye Leta Zunze ubumwe Z’Amerika zafashe umurongo wo gusaba ko habaho ibiganiro bya dipolomasi, hagamijwe gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, ivuga ko itigeze iteza ikibazo ku Rwanda.
Kuwa 16 Kanama 2023, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasohoye itangazo rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu byo baganiriyeho kandi harimo n’umwuka utifashe neza hagati ya RDC n’u Rwanda. Blinken yabwiye Perezida Kagame ko inzira ya dipolomasi ariyo ikwiriye mu guhosha uwo mwuka mubi, asaba impande zombi gufata ingamba zatuma bigerwaho.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko atumva uburyo Amerika yatangaje inzira zo gukemura ibibazo by’umwuka mubi kandi imipaka iri mu biganza by’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Natunguwe n’ibyo abayobozi b’Amerika batangaje, kuko iyo uvuze ku byerekeye umupaka wa drc n’u Rwanda, umupaka ucunzwe na bande ubu? Ni ingabo z’akarere! None ni uwuhe mwuka mubi bavuga hagati aho?”
Umwuka umaze iminsi umeze nabi hagati ya DRC n’u Rwanda nyuma y’aho M23 itangirije imirwano ku ngabo za Congo.
Raporo nyinshi zasohowe na Loni mu bihe bitandukanye zigaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro n’imyitozo ya gisirikare imitwe irimo FDLR kugira ngo ifatanye n’ingabo za leta kurwanya umutwe wa M23.
Ni mu gihe mu Ugushyingo 2022, hafashwe imyanzuro igamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Nubwo bimeze gutyo, impande zombi zitana ba mwana kuko M23 ishinja ingabo za Leta (FARDC) kuyirasaho, no kuri FARDC bikaba uko.
Patrick Muyaya yagize atii“Uyu munsi hashize ibyumweru bitanu ibikoresho byose byarateguwe, kuko guverinoma yari yiyemeje gushyira mu bikorwa uruhare rwayo, ngo hategurwe ikigo cya Rumangabo cyatoranyijwe (gishyirwemo M23) , ariko ibikoresho byaheze i Goma kubera ko M23 badashaka gukurikiza umurongo wemeranyijweho.”
Avuga ko umuntu ugiye kuvuga ku bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC, agomba kwibuka ko hari imyanzuro yashyizweho mu gukemura ibi bibazo, hakanagaragazwa uruhare rwa buri wese mu kuyishyira mu bikorwa.