Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa avuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ugomba gusenywa ntakindi usabye.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo BBC ubwo aherutse mu mujyi wa Londre mu Bwongereza umunyamakuru yamubajije aho Leta ya Congo ihagaze ku cyifuzo cy’Abadepite b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,batanganze icyifuzo cyuko habaho imishikirano n’umutwe wa M23 ukomeje kubiyogoza mu bice bya Rutchuru na Masisi.
Mu mvugo itaziguye Bwana Muyaya yagize ati” koko iyo baruwa twarayibonye ndetse turayisoma,ariko Guverinoma yacu iracyahagaze ku cyemezo cya mbere cy’uko umutwe wa M23 ari umutwe w’iterabwoba bityo tukaba dusanga nta mpamvu yo gushyikirana nawo,cyakora hagendewe ku masezerano ya Luanda mu gihe uyu mutwe wamara kurekura aho wafashe ugasubira mu Birunga,Guverinoma ya Congo yazicara igatekereza kugikwiriye gukorwa.”
Mu ibaruwa yasinyweho n’abadepite 17 bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi baturage bakomeza kuhatakariza ubuzima cyangwa bagahunga, Leta yashyira imbere inzira y’amahoro aho gukomeza iyo guhangana kandi bigaragara ko bakomeje gutsindwa.
Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru kandi basabye Guverinoma yabo kwigana ubushishozi impamvu imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na ADF ikibarizwa ku butaka bw’icyo gihugu, kugira ngo abayigize basubizwe mu bihugu byabo.
Bihuye n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe isaba, aho igaragaza ko abagize FDLR babangamiye umutekano w’u Rwanda, nyamara aho kubirukana Congo ikabaha ibikoresho ikanafatanya nabo kurwanya M23.
Raporo iheruka y’impuguke za Loni nayo yarabigaragaje, ko FDLR ikorana na FARDC mu buryo butandukanye.
FDLR inashinjwa kuba nyirabayazana w’urwango rwibasiye abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Abatutsi, aho ishishikariza abaturage bo muri iyo ntara kubagirira nabi, ibintu bisa nk’ibyo abagize uwo mutwe bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru basabye ko nabo bahabwa ijambo nk’abamenyereye agace ka Kivu y’Amajyaruguru, bakagira uruhare mu nzira yo kugarura amahoro muri ako gace.
Abo badepite, basabye ko inzira z’ubucuruzi zimaze iminsi zifunzwe kubera imirwano zafungurwa, dore ko ari zo zinyuzwamo ibicuruzwa biva cyangwa bigana mu mujyi wa Goma.
Abakurikirana ibya Politiki y’Akarere bavuga ko Guverinoma ya Congo-Kinshasa igifite icyizere cyinshi ko ikibazo cya M23 kizarangizwa n’imbunda, cyane ko bagendera k’ubunararibonye bw’uko uyu mutwe wigeze gufata igice kingana n’icyo ugenzura muri iki gihe, ahagana mu mwaka wa 2013 ukaza kotswa igitutu n’ingabo z’amahanga, ndetse ugasa naho usenyutse,aha rero akaba ariyo mpamvu Perezida Kisekedi agitsimbaraye mu byo kutaganira n’abarwanyi ba M23.
Mwizerwa Ally