Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya, yatangaje ko nta biganiro biteguye kugirana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Ati:’’ nta biganiro turi kugirana na M23 kandi nta nibyo duteze kugirana nayo.’’
Ibi yabitangaje nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ufashe umwanzuro wo kurekura uduce wari warigaruriye, ugasubira inyuma ndetse bamwe mu barwanyi bawo bakaba bagaragaye basubira mu birindiro byawo bya kera, biherereye muri Sabyinyo, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu by’akarere igamije kuzana ituze.
Mu kiganiro Patrick Muyaya yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo i Kinshasa, yavuze ko M23 itarimo gusubira inyuma nk’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, nubwo yo ibeshya ko yasubiye inyuma ikaba iri muri sabyinyo.
Yagize ati: “Tugeze mu gice gikomeye kuko M23 ikiri mu birindiro byayo, ntigenda, nubwo Perezida Lourenço ubwe yaganiriye n’abayihagarariye abasaba kugenda.”
Ku rundi ruhande, Ejo kuwa 3 Werurwe 2023 Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi, yasohoye itangazo rivuga ko M23 irimo kuva aho yari yarafashe hakajya ingabo z’akarere.
Mu itangazo rye, Uhuru yagize ati: “M23 imaze kuva muri utu duce twa Kivu ya ruguru mu gice cy’iburengerazuba; Sake – Mushaki – Neenero na Kirolirwe” muri Masisi ahagenzurwa n’ingabo z’u Burundi.
Uhuru Kenyata, yongeyeho ko ari ingenzi cyane gushyira M23 mu biganiro bya Nairobi hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasizuba bwa DRC , ngo kuko uyu mutwe uri kubahiriza ibyo usabwa byose.
Gusubira inyuma kwa M23, bikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobi agamije guhoshya amakimbirane aho guverinoma ya DRC, isabwa gutegura ibiganiro na M23 mu gihe uyu mutwe waba wubahirije ibyo usabwa.
Muri iki gihe, hari agahenge kagereranyije nyuma y’imirwano imaze amezi menshi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo.
Ako gahenge kariho mu gihe ingabo z’ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikomeje kwinjira no kugenzura ibice byari byarafashwe na M23 muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo
Uwineza Adeline