Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye amahanga gufatira u Rwanda ingamba zikaze, nyuma yuko raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yongeye kurushinja gufasha inyeshyamba z’ umutwe wa M23 ikabvuga ko u Rwanda rufite abasirikari bagera ku bihumbi 4,000 mu burasirazuba bwa Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba.
Izo nzobere za ONU zavuze kandi ko abasirikare b’u Rwanda “bangana ndetse baruta” umubare w’abarwanyi ba M23 ku butaka bwa DR Congo, kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000.
Leta ya DR Congo ihamagarira “ibihugu byose bishyira mu gaciro, bishishikajwe n’amahoro n’ubutabera, hamwe n’amahanga yose, gufata ingamba zikaze za Politike, z’ubukungu n’ubucamanza ku Rwanda n’abayobozi barwo”.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko DR Congo ifite ubushobozi bwose mubiganza byayo bwo guhosha uko ibintu bimeze niba ibishaka “ariko kugeza igihe izabikorera u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho”.
Itangazo rya minisiteri yo gutangaza amakuru rivuga ko DR Congo yamenye iby’iyo raporo nshya y’inzobere za ONU, yagejejwe kuri Perezida w’Akanama k’Umutekano ka ONU ku itariki ya 31 Gicurasi (5) uyu mwaka.
Leta ya DR Congo ivuga ko iyo raporo igaragaza “ibimenyetso bikomeye ndetse bidashidikanywaho” by’ubushotoranyi bw’u Rwanda, ikagaragaza nta guca ku ruhande ko ingabo z’u Rwanda (RDF) “ziyobora uyu mutwe w’ubushotoranyi” wa M23.
DR Congo inavuga ko iyi raporo igaragaza isahurwa ry’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro n’amashyamba riterwa n’umutekano mucye, “ryungukira ahanini u Rwanda”.
Kinshasa ivuga ko iyi raporo yaje ishimangira aho ihagaze ko iyi ntambara y’ubushotoranyi ishingiye ku mpamvu z’ubukungu. Bikekeranywa ko abantu miliyoni eshatu bahunze ingo zabo kubera imirwano, naho abandi benshi bagapfa.
Itangazo rya D R Congo ntacyo rivuga ku gihugu cya Uganda nacyo kivugwa muri iyo raporo y’inzobere za ONU ivuga ko Uganda yemerera ibikoresho n’ibiribwa bya M23 n’abarwanyi bashya ba M23 kunyura ku butaka bwayo, ndetse igashinjwa ko abakuru ba M23 bayikoreyemo ingendo nubwo bafatiwe ibihano byo kudakora ingendo.
Ariko mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Thérèse Kayikwamba Wagner yari yavuze ko ahangayikishijwe n’ibirego by’ubufatanyacyaha hagati y’ingabo za Uganda, M23 n’ingabo z’u Rwanda.
Yavuze ko iki kibazo kizagezwa hejuru mu butegetsi bwa Uganda basanzwe bafatanya mu kurwanya undi mutwe w’inyeshyamba ufitanye isano n’iyiyita leta ya kisilamu wa ADF (Allied Democratic Forces), utera ibihugu byombi nubwo Uganda itemeranya n’izo nzobere za ONU kuri ibi zagaragaje muri iyo raporo ya ONU.
Itangazo rihuriweho ry’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) na M23 ryasubije kuri iyi raporo ubwo yasohokaga mbere yuko itangazwa ku mugaragaro, rivuga ko inzobere za ONU zagoretse ibintu, bikaba bishobora “gutambamira ishyirwaho ry’amahoro arambye”, ndetse rinahakana ryivuye inyuma ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo.
U Rwanda rumaze igihe narwo rushinja Leta ya Congo gukorana bya hafi n’umutwe w’ inyeshyamba z’Abahutu, zizwi nka FDLR, zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo – ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’u Rwanda na DR Congo byananiwe kuzihakura.
Abakuriye izo nyeshyamba bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, yiciwemo Abatutsi baziraga ubwoko bwabo ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, bose hamwe bagera ku 1,000,000.
Rwandatribune.com