Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 12 Ukuboza 2020, Leta ya Evariste Ndayishimiye yashishikarije Abarundi kujya mu muhanda bakigaragambya ku cyemezo cyafashwe n’Inama Nkuru y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ko waboroheje ugakura iki gihugu kubihugu byigwaho kukibazo cy’umutekano ariko bakagabanya ubwicanyi bukorerwa Abarundi.
Muri iyi migaragambo yateguwe n’Imiryango itari iya Leta iri mu kwaha kwa Leta y’u Burundi yateguwe igamije gushimira Inama nkuru y’Umuteka y’Umuryango w’abibumbye ku cyemezo wafashe cyo gukura uburundi ku rutonde rw’ibihugu bwigwaho ku mutekano aho Indi miryango itari iya leta igaragaza ko hagikorwa ubwicanyi Kandi bukozwe na Leta ndetse ngo iyi miryango ntisiba kugaragaza Raporo z’abicwa.
Iyi myigarabyo ikozwe ubwa kabiri nyuma y’iyabaye mu myaka itatu ishije iteguwe n’ishyaka CNDD-FDD Perezida Evariste Ndayishimiye ataratorerwa kuyobora iki gihugu . Icyo gihe imyigaragambyo yikomaga umuryango w’abubimbye wavugaga k witeguye kohereza ingabo mu gihugu cy’Uburundi. Perezida Nkurunziza wayoboraga u Burundi icyo gihe yatangaje ko yiteguye guhangana na UN kugeza ku munota wa nyuma.
Patrick Ninahazwe , uyoboye EFO-KODE avuga ko basohoye itangazo risaba ONU gukomeza iperereza kubwicanyi bukorwa na Leta y’uburundi. Yagize ati” Imiryango itari iya Leta yasohoye itangazo rihumuriza abantu babuze ababo bishwe na Leta, iri tangazo ririmo abantu bishwe bakicwa n’inzego z’umutekano zirimo igisirikare, igipolisi n’insoresore z’imbonerakure guhera mu mwaka 2015, iyi miryango isaba ko abantu babiishe bagezwa imbere y’urukiko mpanabyaha” .
Nkundiye Eric Bertrand