Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye amashuri kwirinda kuzamura amafaranga y’ishuri, mu gihe amashuri agiye gutangira gusubukura amasomo nyuma y’igihe ahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko nyuma y’ingamba zagiye zifatwa mu gukumira COVID-19, byagaragaye ko hari imirimo ishobora gusubukurwa, ari narwo rwego amashuri agiye gusubukurwamo bahereye ku mashuri makuru na za kaminuza.
Yavuze ko kugeza ubu hakomeje imyiteguro, ku buryo mu kwezi kwa cumi na kumwe, amashuri yisumbuye na yo azasubukurwa kuko n’ingengabihe zirimo gutunganya.
Yagize ati “Turi gukora gahunda tugendeye ku cyiciro n’umwaka abanyeshuri bigamo.”
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibigo by’amashuri cyane cyane ayigenga, bikwiye kwirinda kuzamura amafaranga y’ishuri byitwaje igihe gishize amashuri ahagaritswe, byirengagije ko n’ababyeyi ibyo bihe bitari biboroheye.
Yavuze ko aho kuzamura amafaranga y’ishuri, ibigo bishobora kwitabaza ababyeyi bagatanga umusanzu wabyunganira mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe nk’iby’isuku bizajya bifasha abanyeshuri gukaraba intoki, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19.
Yakomeje ati “Niba ishuri ryishyuzaga ibihumbi 150 Frw ukabona bashyize kuri 200 000 Frw, ntabwo ari byiza ko byagenda gutyo, ahubwo umusanzu w’ababyeyi ukagaragaza icyo ugiye gukora, ku buryo bibaye ngombwa ababyeyi batakomeza kwishyura ayo mafaranga yaba yariyongereye ku mafaranga y’ishuri.”
Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko hateguwe ingamba zizafasha abanyeshuri kwirinda COVID-19, ndetse buri shuri rigashyiraho nibura ibyumba bibiri, kuburyo hagize uwandura yahavurirwa.
Yavuze ko amashuri atazatangira ngo abanyeshuri bose bagire ku ishuri rimwe, ahubwo hazakorwa ingengabihe yihariye, ku buryo nta mubyigano uzaba mu bigo, abanyeshuri bakabasha kujya bahana intera.
Ntirandekura Dorcas