Urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rwanzuye ko Leta y’u Burundi itsinzwe mu rubanza yarezwemo n’imiryango itari iya Leta iyishinja kwica itegeko nshinga n’uburenganzira bwa Muntu ubwo yemereraga Perezida Nkurunziza kwiyamamariza manda ya 3 mu mwaka 2015.
Urukiko rwa EAC ruvuga ko ubwo Nyakwigendera Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3, Guverinoma y’u Burundi yarenze ku itegeko nshinga ry’u Burundi n’amasezerano mpuzamanga ashyiraho umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Ni urubanza Leta y’u Burundi yari yarezwemo n’imiryango itari iya Politiki ikorera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba,rukaba ari urubanza rushingiye ku kwamagana manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza yari idakurikije amategeko.
Umwanzuro w’Urukiko ugira uti:” Mu mwaka wa 2015, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwirengagije nkana amasezerano ya Arusha hamwe n’ingo za 5,6,7 n’iya 8 zigena ishyirwaho ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba”
Cyakora Urukiko rwagaragaje ko abifuje indishyi k’ubwimvururu zakurikiye ukwemeza iyi manda bitazaborohera kuzibona, cyane ko ngo Ubutegetsi mu Burundi bwahindutse, ndetse na Petero Nkurunziza uregwa nk’umuburanyi Mukuru akaba atakiriho.