Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urska Klakocar Zupancic aho ari muruzinduko mu Rwanda avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ariko nyuma yayo mateka akomeye yanyuzemo rukaba rwariyubatse bidasubirwaho akaba aribyo byatumye icyo gihugu cyifuza kugirana umubano ukomeye n’u Rwanda
Zupancic yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rumaze gutera imbere mukwimakaza umuco warwo wo guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore amahoro n’ituze kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari bimwe byahuza u Rwanda na Slovenia, kuko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho bityo bikabasha kubaka umubano uhamye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho bityo ko Slovenia yarwigiraho. Yakomeje avuga ko mu Rwanda twahigira uburyo bwo guteza imbere uburenganzira bw’umugore n’uburyo umugore agira uruhare muri Politiki.
U Rwanda kandi turwigiraho uko ushobora kubana n’umuntu wese wakomeretse. Tuzineza ko u Rwanda rwakomeretse cyane ariko nzi ko nanone ari igihugu cyabashije kwikura mwicuraburindi inzira rwanyuzemo rushyira abantu hamwe.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Hon Mukabalisa Donathile avuga ko umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi unashingiye ku guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Hon Mukabarisa yakomeje avugako Twishimiye ko yakiriye ubutumire bwacu akaba yaraje kwifatanya natwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twishimiye umubano hagati y’ibihugu byacu ndetse no hagati y’Inteko zombi zishinga Amategek, Ikindi yagaragaje ko bifuza kwagura uyu mubano mu birebana n’ubucuruzi ishoramari n’ibindi.
Hon Zupancic Yagaragaje ko ashenguwe n’ibyabereye mu Rwanda maze ashimangira ko bidakwiye kuzongera kubaho ukundi
Mukarutesi Jessica