U Rwanda rwamaganiye kure ibirego bya leta ya Congo Kinshasa bivuga ko leta y’u Rwanda ikoresha abana mu gisirikare ndetse ko inashyigikira imitwe yitwaje intwaro ikoresha abana.
Uku kwamagana ibi birego kwaturutse ku cyemezo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasohoye gishyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha abana mu gisirikare, cyangwa se bishyigikira imitwe ikoresha abana.
Ibinyujije k’umuvugizi wa guverinoma wungirije Alain Mukuralinda leta y’u Rwanda yavuze ko itatungurwa no kuba yabeshyerwa .
Yagize ati”urutonde rusanzwe rushyirwaho ibihugu bikoresha abasirikare, mu basirikare rugakoreshamo abana cyangwa se rugashyigikira imitwe ikoresha abana mu gisirikare, nagiraga ngo mbabwire y’uko Repubulika ya Demokarasi ya Congo irumazeho igihe kinini kuva 2010, ibyo ko perezida wa repubulika ya Demokarasi ya Congo ko atigeze abivuga, urumva bamaze imyaka cumi n’itatu iyo myaka yose bari kuri urwo rutonde kwiharira rero ukavuga ngo u rwanda rwashyizweho ngo ni ibintu bishya, ngo ni ibihano byafatiwe u Rwanda, ni uguca hejuru y’ibintu ntubisobanure neza, kuko baba bafite ibyo bashaka guhisha .”
Yamaze n’impungenge abakeka ko iki cyemezo cyabangamira umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko icyo kitagira icyo gihungabanya kuwo mubano usanzwe umeze neza.
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwashyizwe kuri urwo rutonde guverinoma y’u Rwanda igiye gusobanurira neza leta zunze ubumwe z’Amerika ibibazo bibera muri kariya karere k’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa ko urwo rutonde u Rwanda rurukurwaho vuba.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zikunze gushyira u Rwanda ku ntonde zirushinja gufasha umutwe wa M23 hashingiwe ku makuru atari ayukuri bahawe n’abategetsi ba Congo bagamije guhisha uruhare rwabo mugufasha no gushyigikira umutwe wa FDLR wasize ukoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mucunguzi obed
Nyine mujye mureka congo ibabeshyere kuki mwe mutajya kubeshyuza amakuru babavugaho bakarinda babafitira ibihano!?? Mwagiye muvuga ibyo muhagazeho namwe mugasohora itangazo ryamagana ibyo babavugaho. Rwanda Gouv muracecetse cyaba mujye mureka Congo yivugire.