Kiliziya Gatolika ikomeje gutakambira Leta iyisaba ko yafungurira amasantarali yayo yamaze kuzuza ibyangombwa
Mu Rwanda hafi kimwe cya Kabiri cya za Santarali Gatolika zafunzwe mu nkubiri yo gufunga insengero, za Kiliziya n’imisigiti imaze iminsi iri mu gihugu. Ibi bikubiye mu cyegeranyo Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yaraye ishyize hanze igaragaza uko ikibazo cyo gufunga ibikorwa-remezo bya kiliziya gihagaze.
Muri iki cyegeranyo Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yaraye ishyize ahagaragara kirerekana ko ikibazo cyo gufunga ibikorwa-remezo bya kiliziya kitoroshye. Ku isonga iki cyegeranyo kiragaragaza ko mu Rwanda hose hafunzwe za paruwasi 47 muri paruwasi 231 mu gihugu hose zo muri diyoseze icyenda (9).
Ibiboneka muri iki cyegeranyo mu buryo bw’imibare birerekana ko muri Santarali hafi kimwe cya kabiri zingana na 474 zafunzwe muri santarali 943, zibarizwa muri diyoseze icyenda (9).
Ibikubiye muri iki cyegeranyo byerekana ko Diyoseze ya Kibungo iza kw’isonga mu zafunzwemo paruwasi nyinshi kurusha izindi. Muri paruwasi 22 zibarizwa muri Diyoseze ya Kibungo, 14 zarafunzwe. Nyamara, icyegeranyo kivuga ko nta paruwasi n’imwe yafunzwe muri Diyoseze ya Cyangugu, Nyundo na Ruhengeri.
Diyoseze ya Kibungo kandi ikomeza kuza ku mwanya w’imbere nk’iyafunzwemo za Santarali gatolika nyinshi. Icyegeranyo kerekana ko muri Santarali 101, 97 zose zafunzwe. Santarari zisigaye zikora ni inye gusa.
Aha Diyoseze ya Byumba ihita ikurikira iya Kibungo. Imibare ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda igaragaza ko muri santarali gatolika 109 zo muri Byumba , izigera kuri 25 zigisengerwamo, naho izindi 84 ubutegetsi bwazishyizeho ingufuri.
Naho Diyoseze zifite Santarali nkeya zifunze harimo Diyoseze ya Gikongoro, ahafunzwe santarali 23 muri 72. Muri Diyoseze ya Cyangugu ho hafunzwe Santarali 25 muri Santarali 83.
Amajanisha yakozwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda arakomeza gushyira Diyoseze ya Kibungo ku mpuzandengo yo hejuru. Iri kuri 63 ku ijana ya za paruwasi zafunzwe ndetse na 96 ku ijana ya za Santarali zafunzwe.
Iki cyegeranyo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kigaragaza uko ikibazo cy’ifungwa ry’ibikorwa-remezo bya Kiliziya gihagaze, ku musozo wacyo kiragira kiti “Dusabirane ngo umuryango w’Imana ukomeze kuba Kiliziya Kristu yifuza hose”.
Gusa nta ngamba zo mu gihe cya vuba cyangwa zo mu gihe kirekire Kiliziya Gatolika mu Rwanda iratangaza mu gukemura iki kibazo bamwe basanga ko ari ingume.
Ntihanagaragazwa niba haba hari ibiganiro hagati ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubutegetsi bwite bwa leta y’u Rwanda bwafunze ibikorwa byayo na cyane amateka agaragaza ko Kiliziya Gatolika ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba leta.
Ibikorwa byayo bigaragara cyane muri gahunda zo kubaka no gusigasira umuryango nyarwanda, uburezi, ubuvuzi n’ibindi. Ijwi ry’Amerika ryashatse ku murongo wa telefone ngendanwa Arikepiskopi wa Kigali Karidinali Antoine Kambanda ariko ntiyitabye.
Iyo uganiriye n’abakirisitu Gatolika ndetse n’abandi batakibona uko bajya guterana bambaza cyangwa bahimbaza Imana, amaganya, ishavu, impungenge, ibibazo n’utubazo ni byo byinshi.
Imibare iheruka ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavugaga ko kugera mu ntangiro z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka hari hamaze gufungwa za Kiliziya, insengero n’imisigiti bikabakaba 10.000 mu gihugu hose.
Mu nshuro yagiye atinda kuri iyi ngingo mu ruhame, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavugaga ko mu kubifunga ahanini biri mu mugambi wo guca icyo yise “akajagari kagizwemo uburangare n’abandi bategetsi” no kwanga ko hari abavugabutumwa bitwaza uwo murimo bagacucura rubanda utwabo.
Ubwo aheruka mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu Bwana Kagame yumvikanye avuga ko hari ababyitwaza bagatabaza amahanga ko bahohoterwa. Aha yabakuriye igishyitsi ku nzira.
Ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwimika Umwepeskopi mushya wa Diyoseze ya Butare Mgr Ntagungira Jean Bosco ,Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude yatanze ihumure kuri iki kibazo avuga ko Leta irikwisuganya kugirango yongere ikore ubugenzuzi bw’insengero na Kiliziya zaba zujuje ibyasabwa nyuma zikomererwe.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune