Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yihanangirije Mary Robinson wabaye Perezida wa Ireland , akaba yashinje Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, anagaragaza ko rutari rukwiriye kwakira inama ya Women Deliver ,mugihe abakuriye uyu muryango bo bashima ibyo u Rwanda rwagezeho.
Yolande Makolo yamenyesheje uyu mugore ko iki ataricyo gihe cyo kunenga u Rwanda, kuko ikibazo kugeza ubu kiri kubihugu by’Iburayi.
Iyi myitwarire ya Mary Robinson yagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, nyuma y’uko uyu mugore avuze ko nubwo u Rwanda rushimwa mu bintu byinshi atari shyashya mu bijyanye kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mary Robinson yumvikanye mu mvugo isa nk’inenga u Rwanda, ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga mu 2023, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore (Women Deliver) iri kubera i Kigali.
Uyu mugore wabaye Perezida wa Ireland kuva mu 1990 kugeza mu 1997 ni umwe mu bari batumiwe mu kiganiro, ubuyobozi bwa Women Deliver bwagomba kugirana n’itangazamakuru.
Abanyamakuru bari muri iki kiganiro bavuye hirya no hino ku Isi babajije ibibazo bitandukanye byiganjemo ibigaruka ku buringanire ndetse umwe muri bo aza kubaza ubuyobozi bwa Women Deliver isomo bubona ibindi bihugu byakwigira k’u Rwanda nk’igihugu gishyize imbere ibijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Mu gusubiza iki kibazo, Phumzile Mlambo-Ngcuka, uyobora Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Women Deliver yagaragaje ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore.
Yagize Ati “Turashimira u Rwanda kuba rwatwakiriye ndetse rukaduha ikaze, muri Afurika u Rwanda ni rumwe mu bihugu byaduteye ingabo mu bitugu mu bijyanye no guha abagore urubuga. Ni umusanzu ukomeye bitari ku Rwanda gusa ahubwo ku Isi yose, kubera ko iyo habayeho impinduka nziza mu gice kimwe cy’Isi, biratuzamura twese, uba utanze icyitegererezo, bishyira igitutu ku bihugu byose byo ku Isi bikiri inyuma.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga kandi ntirwasiga inyuma abagore n’abakobwa.
Ati “Nashimishijwe n’uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi abagore bari gutanga umusanzu ukomeye muri iyo gahunda. Hari byinshi twese twakwigira ku Rwanda ku buryo natwe twabijyanye mu bihugu byacu kugira ngo abagore badasigara inyuma. Turabashimira no kuba mwarabashije kugeza ubuvugizi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
Mu gihe Mary Robinson yari ahawe umwanya ngo agire ijambo rya nyuma abwira abanyamakuru bari muri iyi nama, ahita ajya ku bimaze kuvugwa na Phumzile Mlambo-Ngcuka, agaragaza ko nubwo ashimye u Rwanda, rutari shyashya.
Ati “Turi kuvuga ahantu hari ukwishyira ukizana kandi hatekanye kuri buri wese, ibi iyo bigeze k’u Rwanda usanga ari ibibazo ndetse hari n’ibindi bibazo bihari mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ariko reka ndekere aha.” nyamara we yirengagije umugogo uri mu jisho ry’u Burayi
Nyuma y’aya magambo yatangajwe na Mary Robinson, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibyo yavuze nta shingiro bifite, ndetse birimo kurengera kugeza aho uyu mugore ashaka gukosora u Rwanda yirengagije ibibazo u Burayi akomokamo bufite.
Makolo abinyijuje kuri Twitter yagize ati “Ese Mary Robinson atekereza ko iyi nama ya Women Deliver 2023 yari ikwiriye kubera he heza agendeye ku mahame ye? Ese ubu Uburengerazuba (u Burayi na Amerika) buri mu mwanya mwiza wo kwirata ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu?”
Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rutari mu bihugu byemera guhabwa amabwiriza n’abantu bigize abagenzuzi b’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ati “U Rwanda kimwe n’ibindi bice bya Afurika, rwaje rukerewe mu muhango aho abantu nka Robinson biyimitse nk’abasifuzi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Uko byaba bimeze kose, ntabwo turi muri ba bandi bicara bategereje guhabwa amanota cyangwa ngo bashyirwe mu cyiciro runaka. Ibyo u Rwanda rwagezeho muri uru rwego birivugira.”
Mary Robinson yatangaje ibi mu gihe Umugabane w’u Burayi akomokaho ukomeje gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, binyuze mu bikorwa by’ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorerwa abatari abazungu.
Raporo yakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu 2022 yagaragaje ko muri Ireland ibijyanye n’ivanguraruhu biteye inkeke.
Iyi raporo igaragaza ko abimukira biganjemo abirabura ndetse n’abo mu Idini ya Islam bakorerwa ivangura n’ibikorwa by’ihohotera birimo ibibabaza umubiri, guterwa ubwoba no kubwirwa amagambo arimo urwango. Ibi byose ni byo ibihugu byinshi bya Afurika biheraho bigaragaza ko u Burayi butari mu mwanya mwiza wo kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe na byo bitabwubahiriza.