Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yitandukanije na Fane-Saunders uhagarariye ikigo cya chelgate kuko yaharabitse u Rwanda akavuga ibyo rutamutumye kandi akabangamira uburenganzira bw’abimukira bakomeza kuburira ubuzima mu kwishora mu nyanja bajya i Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubucukumbuzi bwakozwe niki kigo cya chelgate bwiswe led donkeys bwuzuye ibinyoma.
Itangazo ry’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda rivuga ko muri iri cukumbura rya Led by Donkeys “harimo byinshi bitari byo”, kandi ko “nta kintu gishimishije” mu gukomeza kwemera ko abantu bishora mu nyanja bajya Iburayi, “ariyo mpamvu u Rwanda rutewe ishema no gufatanya na leta y’Ubwongereza gutanga igisubizo”.
Hirya no hino ku isi ibinyamakuru bitandukanye birimo na BBC bitangaza ko ambasaderi w’u Rwanda mu bwongereza yabeshye akanenga umugambi w’Ubwongereza na leta,y’u Rwanda wo kuzana abimukira mu Rwanda aho bagirira ubuzima bwiza,kurusha kugwa,mu nyanja ariko leta y’u Rwanda igaragaza ko ibyo bivugwa byose bishingiye kubihuha byatangajwe mu cyiswe ubucukumbuzi bwa led by donkeys.
Johnston Busingye yavuze ko ibyo yavuze ku “gisubizo cy’igihe gito ku kibazo cy’abimukira bireba n’ibihugu byose byo mu gice cy’amajyaruguru y’isi”, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Observer cyo mu Bwongereza.
Fane-Saunders ukuriye ikigo Chelgate cyahuje Busingye n’abo baganiriye, yavuze ko ubu adakorera leta y’u Rwanda, ko ibyo yavuze yabivuze “mu kiganiro bwite kandi mu buryo budakomeje” kandi ko gufata amajwi n’amashusho bitari byatangiwe uburenganzira, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Guardian.
Bikunze kugaragara ko hari abanyaburayi bakunze gukoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda muguharabika isura y’u Rwanda uyu Fane saunders nawe akaba yinjiye mu murongo wabo.
Mucunguzi obed