Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’uburundi , Albert Shingiro, Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku bikorwa byakozwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza mu Kuboza 2020, yavuze ko batangiye ibiganiro hagati y’Uburundi n’uRwanda kugira ngo umubano w’ibi gihugu wongere kuba mwiza Abarundi n’Abanyarwanda bagenderanire.
Minisitiri Shingiro, avuga ko mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda yaganiriye na Mugenzi we w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda barebera hamwe uko umubano w’ibi bihugu wakongera ukaba mwiza abarundi bakagenderanira b’abanyarwanda,
ati:”UBurundi buri kuganira n’U Rwanda ku kibazo cy’umubano wajemo agatotsi ubwo abarundi bashakaga guhirika ubutegetsi bakoresheje ingufu,bagahungira mu Rwanda, imigenderanire yacu yari yarajemo agatotsi bikomeye ariko ibyo twakwishimira ni uko turi mubiganiro
n’ubwo bitazahita bisubira mu buryo, Tuzakomeza kuganira n’U Rwanda gahoro gahoro kugira ngo Abarundi n’Abanyarwanda bashobore kugenderanira bashobore no gushora ibicuruzwa byabo Hirya no hino muri ibi bihugu byombi.
Imiryango irafunguye tuzakomeza kuganira. ibi biganiro singombwa ko buri gihe tubicisha mu itangazamakuru rimwe na rimwe dutegereza ko Hari igikorwa Kugira ngo tubimenyeshe abenegihu”.
Nkundiye Eric Bertrand