Uburusiya bwamenyesheje umuryango w’abibumbye k obugiye gukuramo ingabo, intwaro na kajugujugu zabwo zari zoherejwe muri Republika ya SantaraAfrica, byari byoherejwe mu kwezi k’ukuboza 2020 Mu gihe hitegurwaga amatora y’umukuru w’igihugu bitewe n’ibitero byabaye kuri uyu wa Gatata tariki 13 Mutarama 2021
Mu itangazo rwatangajwe n’ingabo z’uburusiya ryatangajwe nyuma y’ibitero byo kuri uyu wa gatatu byibasiye inkengero z’umujyi wa Bangui kandi hakaba hakiri ibibazo muri Loni .
Umwe ba dipolomate utarifuje ko amazina ye amenyekana bitewe n’umutekano we , avuga ko muri iki gihugu hariyo abarimu mu bya gisilikare n’Abakomanda amagana n’amagana Leta ya Mosiku yari yohereje muri iki gihugu ,bagiye gukurwa muri ubu butumwa na kajugujugu zitwara abantu batatu cyangwa bane .
yagize ati: “Abarusiya bamenyesheje Loni ko bazakuramo ingabo na kajugujugu byari byoherejwe muri Repubulika ya Centrafirika mbere y’amatora ya Perezida mu mpera z’Ukuboza 2020, ko iki cyemezo cyamenyeshejwe komite ishinzwe ibihano y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kugenzura ibihano by’intwaro byafatiwe Repubulika ya Centrafrique.
Umuvugizi w’ubwo butumwa yavuze ko bagiye kuvana abarimu babo badafite intwaro muri Repubulika ya Centrafrique boherejwe mu rwego rwo kongera imbaraga mu kwezi k’ukuboza 2020, kandi ko bamenyesheje kuri komite ishinzwe kubafatira ibihano.
Hagati mu kwezi k’ukuboza 2020, Uburusiya bwari bwahakanye ko bwohereje ingabo zisanzwe muri Repubulika ya Centrafrique nk’uko Leta y’I Bangui yari yarabivuze, amaherezo yemeye koherezwa nibura abigisha 300 b’inyongera kubari bahari.
Iri jambo rikoreshwa kenshi mu kuvuga abaparakomando ba sosiyete yigenga y’umutekano y’Uburusiya Wagner, ingufu z’Uburusiya, Icyo gihe abategetsi b’Uburusiya basobanuye ko intego yari iyo gufasha Repubulika ya Centrafrique kubongerera ubushobozi bwo kwirwanaho mu gihe cy’amatora.
Nk’uko abatangabuhamya benshi n’abakozi bashinzwe ubutabazi babitangaza ngo abigisha ( Instructor) bagiye imbere kugira ngo barwanye inyeshyamba.
Amakuru aturuka mu Muryango w’abibumbye avuga ko ubufatanye buri hagati y’abashinzwe kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwita ku mahoro, abo bigisha b’Uburusiya n’abasirikare bagera ku ri 300 bo mu Rwanda na bo boherejwe nk’ingabo mu Kuboza ku buryo bw’ibihugu byombi muri Repubulika ya Centrafrique, byagaragaye ko ari byiza cyane bitanga umusaruro.
Ku cyifuzo cya Bangui, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kateranye ku wa gatatu muri Repubulika ya Centrafrique, gateganya inama nshya kuri iki gihugu ku ya 21 Mutarama izashyirwa ahagaragara nk’uko abadipolomate babitangaza.
Ibaruwa yandikiwe Loni ivuga ko abategetsi bo muri RCA bifuza kuboneraho umwanya wo gusaba ko hafatwa ingamba ku ntwaro ndetse hakagenwa igihe gito kugira ngo barwanye neza inyeshyamba zikomeje kugenzura ibice byinshi by’ubutaka by’iki Gihugu.
Src: Corbeaunews Centrafrique
Nkundiye Eric Bertrand
Iyi nkuru mwayinoza neza kuko ntabwo isobanura impamvu y’icyo cyemezo cyafashwe n’Uburusiya ndetse n’aho bihurira na UN.