Nk”uko tubitangarizwa n’Abanyamategeko bunganira abasabye ubuhungiro ngo boherezwe mu Rwanda, bari barafungiwe mu Bwongereza abagera ku 79 ubu babaye barekuwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Aba bafunzwe guhera mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa 4 uyu mwaka, nyuma yuko Rishi Sunak , Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza abasezeranyije ko indege zizabajyana mu Rwanda zari bubajyane mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 2024.
Ibi bibaye nyuma y’uko abanyamategeko bunganira leta basabye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta ndege izahaguruka ibajyanye mu Rwanda mbere y’itariki ya 24 Nyakanga biramutse byihuse .
Ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubwongereza ntibwigeze butangaza umubare w’abafunzwe kandi ntibwifuza kwerekana uko ukokubohereza kuzagenda. Gusa Minisitiri Sunak asezeranya ko naramuka atorewe indi manda indege zijyana abantu mu Rwanda zitazongera kubura.
Iki kibazo cyifashishijwe na benshi harimo n’Ishyaka rya Labour, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryatangaje mu gihe ryaba ritowe mu matora ateganyijwe ryazahagarika iyi gahunda.
Sibo gusa kandi ibi babihuje n’andi mashyaka nka Liberal Democrats na SNP atekereza ko ibyo bidahuza n’amategeko mpuzamahanga.
Uku kurekurwa kwa ba bantu kwakozwe n’abacamanza basuzumye impapuro z’ibirego byabo maze bagakora igikwiriye.
Nk’uko ikigo cy’ubwunganizi mu mategeko, Duncan Lewis Solicitors,cyabinyujije kurubuga rwacyo rwa X cyavuze ngo:
“Turemezako abantu 50 twunganiraga mu mategeko ubu bose bafunguwe by’agateganyo.
“Mu bo Twunganira abenshi ni abarokotse iyicarubozo no gucuruzwa [kw’abantu]. Urukiko rukuru rwemeye kubarekura bitewe nuko rwasanze nta mpungenge bagaragaza ko bahita bacika ”
Kugeza ubu ingaruka zishobora kuba zarageze kura abo ngabo bafunzwe ntizirasumwa.
Iki kigo kandi nkuko tubikesha bbc cyakomeje kivuga ko “Ikigero cy’ukuntu amafaranga yo mu misoro ya rubanda yapfushijwe ubusa mu gufunga abantu muri ubu buryo, mu gihe cy’amatora yo mu nzego z’ibanze kubera ikigaragara ko ari inyungu za politiki, mu gihe kuvanwa [mu Bwongereza] kutari kwegereje, gicyeneye kubarwa.”
Siki kigo kandi gusa hari nikindi cyitwa Wilsons cyaburaniraga abagera kuri 15 nabo bakaba barekuwe, kimwe n’ababuranirwaga n’Umuryango w’ubugiraneza witwa Bail for Immigration Detainees, ukorera Ubuntu.
Mu busanzwe mu gihugu cy’Ubwongereza, igihe inkiko zemeye irekurwa ry’abantu bashobora kuba bazavanwa mu Bwongereza mu minsi irimbere, basabwa kujya bajya kwitaba ubategetsi mu buryo buhoraho.
Ubu abacamanza barimo gukurikirana ibirego bikomeye birenga icumi byatanzwe kuri gahunda ya Minisitiri w’intebe Sunak yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.
Urukiko rukuru rwanzuye ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikwiye gutanga ibimenyetso by’inzobere ku ihohotera rivugwa ko rikomeje gukorerwa mu Rwanda.
Ku wa kabiri, leta y’u Rwanda yavuze ko UNHCR “ibeshya” kandi ko isa n’ishaka kugeza ibirego bihimbano mu nkiko z’Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro.
Nubwo hakiri urujijo muri iyi gahunda, inkiko zo zigomba gukora zigafata ko indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zishobora guhaguruka, kugeza ubwo minisitiri yazibwira ko bitagishobotse nk’uko bbc ibitangaza.
Niyogisubizo Cynthia
Rwandatribune.com