Ibi byatangajwe na Linda Thomas-Greenfieldn uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye ONU mu rugendo arimo mu bihugu bya Afurika .
Mu Byamugenzaga harimo gusaba ibihugu bya Afurika guhagarika ubucruzi bigirana n’uburusiya usibye ingano n’ibinyampeke byonyine ndetse anongeraho ko hashobora gushyirwaho ibihano ku bihugu bitazabikurikiza
Yagize ati: “Uburusiya buvuga ko ibihano bwafatiwe ku biribwa no ku bindi bifitanye isano n’ubuhinzi byatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka kw’isi mu bihugu bitari bike. nagirango mbamenyeshe ko nta bihano twafatiye ibikomoka ku Buhinzi bituruka mu Burusiya.
Uburusiya bushobora kugurisha hanze ibicuruzwa byabo bikomoka ku buhinzi harimo ingano n’Ibinyampeke, kandi n’ibindi bihugu bishobora kubigura. Ariko kubirebana n’ibihano by’ibikomoka kuri Peteroli n’ibindi byafatiwe uburusiya igihugu kizagerageza kubigura n’uburusiya bizaba bivuze ko bitesheje agaciro ibihano twafatiye uburusiya kuko nabyo dushobora kubifatira ibihano. Tukaba dusaba ibihugu bya Afurika kudahirahira ngo birenge kuri ibyo bihano twafatiye uburusiya.”
Ibihugu byinshi bya Afurika bisanzwe bikorana ubucuruzi n’uBurusiya aho bikunze kuhagura Intwaro, Ibikomoka kuri Peteroli, Gaz,ingano n’ibindi bikomoka ku buhinzi.
Kuva intambara yatangira muri Ukraine ibihgu bya Afurika byabaye nk’ibyifata kuko n’ubwi byinshi byatoye byamagana ibitero by’uburusiya muri Ukraine kugeza ubu bisa nkaho ntaruhande bibogamiyeho kuko byanakomeje guhahirana n’uburusiya. Ibihugu by’uburengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byakunze gusaba Afrika kugararaza uruhande bibogamiyeho hagati y’Uburusiya na Ukraine ,ndetse binavuga ko kuri iyi ngingo Afurika ikomeje kugaragaza icyo bise Uburyarya.
HATEGEKIMANA CLAUDE