Komisiyo y’amatora yo mu gihugu cya Liberia yatangaje ko Joseph Boakai ariwe wagize amajwi menshi mu matora yabaye yo gutora umukuru w’icyo gihugu.
Iyo Komisiyo yatangaje ko Joseph Boakai yagize amajwi ibihumbi 28 angana na 50.89% naho George Weah bari bahanganye agira 49.11%.
George Weah yatangaje ko Abanya-Liberia bagaragaje amahitamo yabo kandi ko agiye kuyubaha.
George Weah yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 ko yatsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu, yemera intsinzi ya Joseph Boakai, kandi ko yiteguye rwose kubaha ibyavuye muri ayo matora.
George Weah wigeze kuba icyamamare mu mupira w’amaguru yayoboraga iki gihugu kuva mu mwaka wa 2018. Azahererekanya ububasha na Joseph Boakai mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2024.
Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko usibye kuba yarigeze kuba Visi Perezida w’iki gihugu, amaze imyaka irenga 30 akora mu mirimo ya Leta ya Liberia.
Si ubwa mbere aba bagabo bahanganye mu matora kuko mu mwaka wa 2018 ubwo George Weah yatsindaga amatora nabwo yari ahanganye na Joseph Boakai icyo gihe akaba yari ashyigikiwe n’umubare munini w’urubyiruko.
Joseph Boakai muri aya matora yiyamamaje avuga ko ashaka kurokora igihugu akagikura mu micungire mibi y’umutungo avuga ko cyashyizwemo na George Weah, mu gihe we avuga ko mu gihe amaze ari Perezida yakoze ibishoboka byose, ko yashyizeho na gahunda yo kwigira ubuntu muri za Kaminuza n’amashuri makuru muri Liberia.
AFP yatangaje ko abantu benshi bashyigikiye Joseph Boakai bishimiye ibyavuye mu matora, bajya kubyina intsinzi imbere y’ibiro by’ishyaka rye mu Karere ka Fiama muri Monrovia.