Nyuma y’uko kandidatire ye iteshejwe agaciro na Komisiyo ishinzwe Amatora, ubu umuhungu wa Muammar Kadhafi yakomorewe, aziyamamariza kuyobora Libya.
Urukiko rw’i Sebha nirwo rwemeje ko kandidatire ye ifite agaciro adakwiriye kubuzwa uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Seif el-Islam Kadhafi ku wa 14 Ugushyingo yari yatanze kandidatire, nyuma y’iminsi icumi amenyeshwa ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora Libya.
Ubu inkiko zatesheje agaciro ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rwemeza ko akwiriye kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora azaba ku wa 24 Ukuboza.
Amategeko agenga ko umukandida agomba kwerekana inyandiko igaragaza ko atigeze ahamwa n’ibyaha gusa ntihasobanurwa neza ibyo aribyo. Ni mu gihe Seif el-Islam Kadhafi yahamwe n’ibyaha mu 2015.
Ku rundi ruhande, hari itegeko ryatowe n’Inteko i Tobrouk riha imbabazi abanya-Libya bose bagize uruhare mu mvururu zabaye mu gihugu mu 2011, ku buryo naryo ubwaryo ryongera urujijo mu miterere y’ikibazo.
Urukiko rw’i Tripoli rwari rwaravuze ko ibyaha Seif el-Islam Kadhafi yahamishijwe, bimwambura uburenganzira kuri izo mbabazi.
Ni mu gihe urukiko rw’i Sebha rwo rwatangaje ko nta kintu cyabuza Seif el-Islam Kadhafi kwiyamamaza bityo kandidatire ye yemewe.